Umukinnyi Hailemichael Mulu ukomoka muri Ethiopia akaba akinira ikipe ya Nippo Delko Marseille mu Bufaransa ni we wegukanye intera ya kabiri ya Tour du Rwanda 2020 ariko Fedorov Yevgeniy wegukanye intera ya mbere akomeza kuyobora isiganwa.
Iyi ntera yakinwe tariki 24 Gashyanatere 2020 yahagurukiye i Kigali isorezwa i Huye ahareshya na kirometero 120,5. Hailemichael yitwaye neza atsindira bagenzi be ku murungo “Sprint” aho bari bahagereye rimwe ari abakinnyi 50 bose bakoresheje amasaha 3, iminota 03 n’amasegonda 21.
Hailemichael Mulu yabaye umunya Ethiopia wa kabiri wegukanye intera muri Tour du Rwanda nyuma Bereket Temalew wegukanye intera ya Rubavu-Musanze muri Tour du Rwanda 2018.
Nyuma yo kwegukana iyi ntera, Hailemichael Mulu yatangaje ko bimushimishije cyane kuko ari intera ye ya mbere atsinze mu irushanwa mpuzamahanga. Yanavuze ko abyishimiye kuba atsinze intera muri Tour du Rwanda kuko muri 2018 irushanwa rye ya mbere mpuzamahanga yakinnye ari Tour du Rwanda 2018 aho yasoje ari we mukinnyi urusha abandi ahazamuka.
N’ubwo Hailemichael Mulu yegukanye iyi ntera ya kabiri ya Kigali-Huye, Fedorov Yevgeniy ukomoka muri Kazakhstan akaba akinira ikipe ya Vino-Astana Motors muri iki gihugu ni we ukomeje kuyobora isiganwa muri rusange nyuma y’aho yegukaniye intera ya mbere.
Muri kirometero 234.9, Fedorov amaze gukoresha amasaha 5, iminota 48 n’amasegonda 20. Ku mwanya wa kabiri hari Mulueberhan Henok ukomoka muri Eritrea aho amaze gukoresha amasaha 5, iminota 48 n’amasegonda 20 naho ku mwanya wa 3 hakaza Hailu Biniam nawe wo muri Eritrea umaze gukoresha amasaha 5, iminota 48 n’amasegonda 38.
Imyanya abakinnyi b’u Rwanda bariho
Umukunnyi w’umunyarwanda uza hafi ni Byukusenge Patrick uri ku mwanya wa 5 aho ari inyuma ho amasegonda 21. Abandi bakinnyi b’u Rwanda, Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2018 ari ku mwanya wa 7, Mugisha Moise (16), Manizabayo Eric (17), Habimana Jean Eric (24), Munyaneza Didier (27), Nsengiyumva Shemu (32), Mugisha Samuel (33), Hakizimana Seth (5), Uwizeye Jean Claude (36), Dukuzumuremyi Ally (49), Uhiriwe Byiza Renus (53), Gahemba Bernabe (56), Nsengimana Jean Bosco (65) na Nzafashwanayo Jean Claude (73).
Intera ya 3 irerekeza i Rusizi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020 isiganwa rirakomeza aho abaziganwa bahagurukira i Huye berekeza i Ruzisizi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe ahari intera ireshya na kirometero 142.
Kigali-Huye (120,5 km)
1. Hailemichael Mulu 03h03’21”
2. Restrepo Valencia 03h03’21”
3. Hailu Biniam 03h03’21”
4. Munyaneza Didier 03h03’21”
5. Tesfom Sirak 03h03’21”
Urutonde rusange (234.9 km)
1. Fedorov Yevgeniy 05h48’20”
2. Mulueberhan Henok 05h48’35”
3. Hailu Biniam 05h48’38”
4. Quintero Noreña Carlos 05h48’40”
5. Byukusenge Patrick 05h48’41”
Tariki 25-02-2020
Huye-Rusizi (142 km)
