Hakenewe miriyari 2,8 z’Amadorari mu kurandura inzara ku Isi – FAO

Mu rwego rwo kugera ku ntego yo guca burundu ikibazo k’inzara nkuko bikubiye mu ngingo ya kabiri ya gahunda z’iterambere rirambye SDGS, Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku biribwa FAO, Muhinda Oto Vianney, ashingiye ku igenamigambi riganisha kuri gahunda yo kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi, PSTA ya 4, avuga ko hakenewe miriyari ebyiri na miriyoni 800 y’amadorari agamije gufasha kugera ku ntego yo kurandura ikibazo k’inzara mu myaka 7.

Umuyobozi muri FAO Muhinda yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro n’Imvaho Nshya, hari mu nama y’iminsi 3 yateguwe na FAO ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, aho ibihugu bitandatu byo muri Afurika bihabwa amahugurwa ajyanye no guteza imbere imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera by’umwihariko bakora mu nzego zishinzwe gutunganya ibiribwa bityo ubumenyi abahagarariye ibihugu bunguka bubafashe kongera umusaruro watuma haboneka ibiribwa byo gutunga umubare munini w’abatuye Isi kandi mu buryo burambye.

Abari muri iyo nama barimo n’intumwa zihagarariye FAO mu bihugu bitandukanye basanga hakenewe ishoramari rihagije kugira ngo abatuye Umugabane w’Afurika ndetse n’Isi muri rusange babashe kwihaza mu rwego rw’ibiribwa nubwo bagaragaza ko hari ahakiri ibibazo.

Muhinda ati “Nko ku bireba u Rwanda, intego yo guca burundu ikibazo k’inzara nkuko biri mu kerekezo kiri muri gahunda z’iterambere rirambye SDGS, ni uko kugira ngo ikibazo k’inzara gicike burundu hakenewe miriyari 2.8 z’amadorari y’Amerika kugira ngo intego igihugu kihaye yo guca inzara mu myaka 7 iri imbere izabe yagezweho.”

Umuyobozi mu rwego rwa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe na NEPAD, Iblahim Gourouza, mu kiganiro yatanze yibukije abahagarariye ibihugu ko imbaraga zikwiye gushorwa mu bikorwa byo kuvugurura urwego rw’ubuhinzi binyuze mu bufatanye mu ishoramari ry’abikorera na Leta kuko ari bimwe mu byatuma umusaruro urushaho kwiyongera abantu bakabona ibibatunga.

Yagarutse ku ngero z’igihugu cya Ireland kigeze guhura no kuzahara mu bukungu, aho bavuye ku buhinzi bwa gakondo, bavugurura ubuhinzi bahinga ibindi ku buryo byatumye ubukungu buzamuka mu gihe gito.

Abayobozi bahagarariye ibihugu 6 bari muri iyo nama, baturutse mu bihugu nka Angola, Ireland, Kenya, Rwanda, Tanzania, na Uganda, biteganyijwe ko bazasura zimwe mu nganda ziri mu gace kahariwe inganda mu rwego rwo kureba uko batunganya ibiribwa, n’izindi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 ⁄ 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top