Ubukerarugendo

Hamaze gutangwa Miliyari 2.4 Frw mu mishinga y’abaturiye Pariki y’Akagera

Abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’Akagera barishimira ko babona inyungu ziyiturukamo, kuko kuva muri 2015 hamaze gutangwa miliyari 2.4 Frw mu mishinga ifasha abayituriye.

Nizeyimana Jean de Dieu umusore w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ku ishuri rya Kibimba riherereye mu Murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, avuga ko hari byinshi yungukiye kuri Pariki.

Uyu munyeshuri avuga ko akora urugendo rungana n’ibilometero 4 ajya kuri iri shuri, mu gihe mbere yagendaga ibilometero 10.

Mu buhamya bwe agira ati “Natangiriye mu kigo cya Nyankora aho nagendaga amasaha 3 mu gutaha nkakoresha amasaha 3.5, hano ishuri rya Kibimbi ritangiye mbona ari hafi kuko nza kwiga bikantwara iminota 50, mu gutaha ngenda nkoresheje iminota nka 40 .

Iri shuri rya Kibimba riherereye mu Murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, ryubatswe ku nyungu z’amafaranga aturuka muri Pariki y’igihugu y’Akagera.

Iyi Pariki ikikijwe n’abaturage bafite amakoperative 15 akora ubuvumvu.

Aba bashobora kwinjiza hagati ya toni 12 na 15 z’ubuki ku mwaka zikabinjiriza agera kuri miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, umwuga w’ubuvumvu bawukora kinyamwuga babifashijwemo na Pariki y’igihugu y’Akagera ku nyungu itanga ku baturage, ziba zavuye mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Ibiyaga biri muri pariki y’igihugu y’Akagera abaturage babibyaza umusaruro baroba amafi abirimo, biciye muri koperative KOPABARWI y’abarobyi baturiye pariki.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka, koperative imaze kuroba tuni 113 bakuyemo inyungu ya miliyoni 85 iyi koperative itanga ibiro 75 by’amafi mu baturage bayituriye ku mafaranga 1500 ku kiro.

Ibikorwa by’uburobyi bikorerwa muri iki kiyaga, bikorwa kinyamwuga kuko bahawe ibikoresho bigezweho.

Gahunda yo gutanga inyungu ziva mu bukerarugendo bukorwa muri pariki y’igihugu y’Akagera yatangiye muri 2015, itangira hatangwaga 5% by’inyungu muri 2019 arazamurwa aba 10% atangwa buri mwaka.

Ubuyobozi bwa pariki y’igihugu y’Akagera buvuga ko mu ntangiriro za 2010 wasangaga imitego ya barushimusi ibihumbi 3 muri pariki, ubu usangamo imitego nka 20 ibi bikaba bisobanura uburyo abaturage barimo kumva neza akamaro pariki ibafitiye.

Fiston Ishimwe, umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza abaturage na Pariki agira ati “Ishusho dukeneye ni uko umuturage abona pariki nk’inkomoko y’iterambere, atari ukuvuga ngo imihanda yarubatswe gusa ahubwo aho avuga ati nkuramo ifi nkayirya, niba afite umushinga w’ubworozi bw’inzuki ukamuha amafaranga akagura umuzinga akazorora akabona amafaranga. Ahazaza ha pariki tuhabona mu baturage cyane aho umuturage ataza muri pariki aje guhiga ahubwo izo nyama aje guhiga ashobora kuzibona mu mishinga ibateza imbere.”

Kuva muri 2015 kugeza ubu hamaze gutangwa miliyari 2.4 Frw, ku mishinga igera kuri 50 y’abaturage baturiye pariki y’igihugu y’Akagera.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 24 =


To Top