Hamenwe ritiro 9.000 z’inzoga z’uruganda rwakoreraga mu ishyamba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage, bamennye ritiro 9.000 z’inzoga z’inkorano zitemewe, zengerwaga mu kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri muri aka karere.

Uruganda rwenga izi nzoga rwakoreraga mu ishyamba, abaturage baruturiye bakaba baragize amakenga y’ibyo rukora n’uburyo rubikoramo, ni ko guha amakuru inzego zishinzwe umutekano, ndetse bazisaba kuza gukurikirana iby’urwo ruganda.

Izo nzoga zakorewe mu ruganda rw’uwitwa Musigwa Jean Bosco; rukaba rwari ruherereye ku butaka bwagenewe kororerwamo (farm) bw’uwitwa Rwakagabo Didas buherereye mu kagari ka Kagezi, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bubihamya.

CIP Hamduni Twizeyimana yavuze ko izi nzoga zigira ingaruka ku bazikora, abazinywa, imiryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange

Izi nzoga z’inzoga zinkorano zidafite ubuziranenge zakorewe mu ruganda rw’uwitwa Musigwa Jean Bosco

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamduni Twizeyimana, yashimiye cyane abaturage bo muri uyu murenge ku myumvire myiza bafite yo gukorana neza n’inzego z’umutekano, ndetse abasaba kutadohoka, ahubwo bagakomeza gukorana bya hafi nazo kugira ngo umutekano ukomeza kubungabungwa neza.

CIP Twizeyimana yasobanuriye abaturage bitabiriye igikorwa cyo kumena izi nzoga zitemewe ko zigira ingaruka ku bazikora, abazinywa, imiryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Zimwe mu ngaruka ziri mu kwishora mu gukora ibiyobyabwenge harimo kuba ubikora ashobora gufungwa, kuba zamenwa amafaranga yashoyemo agahomba bikamukururira ubukene n’umuryango we, n’izindi ngaruka nyinshi.

Naho kubanywa izi nzoga bo zituma bata ubwenge, bagatakaza ubushobozi bwo gutekereza icyabateza imbere, zibagira imbata amafaranga yose bakayazimariramo bigakurura ubukene mu miryango, ndetse no kuba zabatera indwara zitandukanye zirimo umwijima, indwara y’igisukari n’izindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Gahengeri bari bitabiriye iki gikorwa ko bene izi nzoga zikorwa mu bintu byangiza umubiri w’umuntu ari yo mpamvu Leta izirwanya.

Asobanura ububi bw’izi nzoga, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko “hari abakoreshamo ifumbire mvaruganda, isukari yagenewe gukoreshwa mu nganda, itaka ry’umugina, imisemburo itemewe, kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko zitera indwara zitandukanye zirimo umwijima, igisukari n’izindi”.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ko bene izi nzoga zikorwa mu bintu byangiza umubiri w’umuntu, ariyo mpamvu Leta ibirwanya.

Yashimye aba baturage batanze amakuru kuri uru ruganda rwakoreraga izi nzoga zitemewe mu ishyamba, agaragaza ko ‘Nta ruganda rwemerewe gukorera mu ishyamba, mu bwihisho, ubikora aba afite ibyo yishinja kandi Leta itabyihanganira’.

Na we yasabye abaturage kurushaho gushishoza bakajya batanga amakuru vuba igihe cyose babonye ibintu bishobora kwangiza ubuzima bwabo, kimwe n’ibyahungabanya umutekano.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kumena izi nzoga, bagaragarije ubuyobozi ko biteguye gukumira no gutanga amakuru ku gishobora guhungabanya umutekano cyangwa ubuzima bw’abaturage, bakaba bahamya ko bazakomeza gukorana neza n’inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top