
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yubaha ibyemezo by’urukiko ariko amategeko yayo agenga imyitwarire na Sitati yayo, biyiha uburenganzira bwo kuba yakurikirana Umupolisi mu rwego rwa discipline.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye impaka zikomeye mu rubanza ruregwamo abantu 12 bakekwaho icyaha cya ruswa barimo n’abapolisi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwafashe umwanzuro ko Abapolisi batatu bari bafashwe bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kwaka ruswa barekurwa, ariko Polisi y’Igihugu irabafata irabafunga.
Ubwo bari bongeye kwitaba Urukiko, CIP Irivuzumuremyi Jonas, uregwa yavuze ko icyemezo cy’Urukiko kitubahirijwe.
Ati “Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y’Ishami rishinzwe Imyitwarire muri Polisi ryitwa PDU (Police Disciplinary Unit) iturindiriye, bagahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.”
Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Thomas na we wari warekuwe, yahise abwira Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we ari.
Ati “Natunguwe no kumva agifunze kandi afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi tutanemerewe kumugeraho yaba njye cyangwa umuryango we.”
Kuki Polisi yongeye gufunga aba bapolisi?
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE ko Polisi y’Igihugu yubaha kandi ishyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko. Gusa Sitati, n’amategeko agenga imyitwarire muri Polisi, agena ko Umupolisi ashobora gukurikiranwa ku mpamvu z’imyitwarire mibi (discipline) bityo ariko byagenze kuri bariya bapolisi bavugwa muri kiriya kibazo cya ruswa.
Ati “Abapolisi iyo baketsweho ibyaha nka ruswa, kuyirya n’ibindi, sitati yihariye igenga Polisi y’Igihugu n’itegeko rigenga imyitwarire muri Polisi (Code of Conduct) ateganya ko n’iyo inkiko zitabahamya icyo cyaha bashobora gukurikiranwa mu rwego rwa discipline. Ibyo Abapolisi barabyiga iyo bari mu mahugurwa y’ibanze, iyo binijira mu gipolisi.”
Ingingo ya 63 ya Sitati igenga Polisi y’u Rwanda iteganya ko ikosa n’igihano cy’imyifatire y’umupolisi ntaho bihuriye n’icyaha n’igihano giteganywa n’amategeko ahana ku buryo igikorwa kimwe cy’umupolisi gishobora gukurikiranwa ku kazi no mu Bushinjacyaha.
Ibyo bivuze ko aho ikirego cy’Ubushinjacyaha cyaganisha hose, umuyobozi ufite ububasha bwo guhana umupolisi, bitamubuza gutanga ibihano byo mu rwego rw’imyitwarire.
Mu mategeko agenga imyitwarire y’abapolisi muri Polisi y’Igihugu mu ngingo ya karindwi, harimo ko icyaha cyakozwe n’umupolisi gishobora gukurikiranwa mu rwego rw’imyitwarire no mu Bushinjacyaha.
Igaragaza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidashobora kubuza komite ishinzwe imyitwarire guhana umupolisi mu rwego rw’imyitwarire mu gihe ikosa ry’imyitwarire rimuhama. Iyo urukiko rusanze ibyakozwe atari icyaha, igihano cy’imyitwarire kigumaho mu gihe ibyo bikorwa umupolisi yakoze bigize ikosa ry’imyitwarire.
CP Kabera ati “Kuri bariya bapolisi rero, barakurikiranwa n’inkiko nibyo, Ubushinjacyaha bwarabaregeye ariko Polisi irabakurikirana mu rwego rw’imyitwarire.”
Yavuze kandi ko mu gihe polisi irimo kubakurikirana, abashaka kubabona cyangwa kubavugisha harimo n’abavoka bashobora kuvugana nabo nta nkomyi. Ati “Polisi y’Igihugu ntabwo yakwirengagiza cyangwa ngo irenge ku mategeko.”
Polisi yakajije ingamba zo kurwanya ruswa nyuma y’uko bigaragaye ko mu rwego rwayo rushinzwe umutekano wo mu muhanda ikirangwamo.
Raporo iheruka ya Transparency Rwanda yerekana ishusho ya ruswa mu gihugu, igaragaza ko inzego z’ubutabera n’umutekano cyane Polisi y’Igihugu ari zo zikunda kugaragaramo ruswa.
Nko mu 2021, ruswa mu Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yarazamutse cyane ugereranyije n’indi myaka. Yageze kuri 15,2% ivuye kuri 12,7% mu 2020 na 12,4% mu 2019.
