Abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho, ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020 barerekeza mu kigo k’imyitozo cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mwiherero ku nshuro ya 17, ukazamara iminsi ine. Abaturage bakaba bagaragaza ibyo bifuza ko byazaganirirwamo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangarije Imvaho Nshya ko uyu mwiherero uzitabirwa n’abayobozi hafi 400, ukazatangira ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, ukazarangira ku itariki ya 18 Gashyantare 2020. Ikindi kandi ngo hazanasuzumwa imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 16 uko yashyizwe mu bikorwa.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya, batangaje bimwe mu byo babona byaganirwaho muri uyu mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya 17. Icyo bahurizaho, ni ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango, ifatwa ku ngufu ry’abana b’abangavu n’inda zitateguwe baterwa ndetse n’uburezi muri rusange.
Rwabukwandi Evariste utuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Hakwiye kuganirwa ku makimbirane yo mu miryango kuko bimaze gufata indi ntera. Ujya kumva ukumva ngo umugore yasutseho umugabo amazi ashyushye, umugabo yishe uwo bashakanye, umubyeyi yiyiciye umwana cyangwa ngo umwana yiyiciye uwamubyaye. Ibi abayobozi bacu bazabiganireho kuko abashakanye bakomeje kuvutsanya ubuzima”.
Umumararungu Francine utuye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko ikibazo cy’abanyeshuri batarashobora gusoma Ikinyarwanda bihangayikishije, akongeraho n’ikibazo cy’abana baterwa inda zitateguwe ari ikibazo kuko ireme ry’uburezi mu bana babo ritashoboka kubera izo ngorane abana bahura nazo.
Akomeza avuga ko mu batera inda abana harimo n’abarezi, ko uyu mwiherero waba ari umwanya mwiza wo kuganira kuri iki kibazo.
Yagize ati “Abayobozi bakuru b’Igihugu mu mwiherero bagiye kujyamo, bakwiye kuganira ku kibazo cy’abana baterwa inda, rimwe na rimwe hakaba harimo n’abarezi babo. Abayobozi bazabiganireho kandi abatuma ireme ry’uburezi ritagerwaho by’umwihariko abasambanya abana bikabaviramo guta amashuri, bazage bakurikiranwa ku buryo bwihuse”.
Kakuze Eugenie na we utuye mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ko amakimbirane yo mu miryango ari ingingo ikwiye kuganirwaho mu mwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 17 kuko ngo ari ikibazo kirimo kumvikana muri iyi minsi. Asaba ko hajyaho uburyo bwo kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere kimwe n’abagiye kurushinga bakabanza guhabwa impanuro ndetse ngo n’uko bakwiye kwitwara mu gihe bari mu rwabo.
Imyanzuro y’Umwiherero wa 16 yafashwe harimo gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane (Shares) no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’abikorera, Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.
Gufatanya n’abikorera mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata kugira ngo ashobore kwakira umukamo w’aborozi wose kandi ugezwe ku isoko ry’abawukeneye harimo n’amashuri.
Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho Abayobozi b’Igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.
Kuri ubu, umwiherero ukoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’Igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.
