Filime La Casa de Papel yakunzwe n’abantu batari bacye ku isi tutibagiwe na hano mu Rwanda igiye kongera kujya hanze. Kurubu sosiyete ya Netflix ari nayo yafashe inshingano mu kugurisha iyi filime yemeje ko kuruyu wa gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2019 aribwo izerekana ku mugaragaro ikindi gice cya gatatu cy’iyi filime bityo abantu batangire no kuyigura.
Ibi bije nyuma yaho abantu batari bacye bishimiye iyi filime ndetse bagakomeza kugira inyota yo kwifuza kureba amaherezo y’abakinnyi bayigaragayemo harimo nka Denver, El Profesor, Helsinki, Nairobi, Río, Tokio n’abandi.
Iyi saison ya 3 ya la Casa de Papel ikaba izerekanwa ku mugaragaro bityo ihite itangira kugurishwa ku isoko nkuko byatangarijwe ibinyamakuru bitandukanye biherereye mu mujyi wa Madrid.
Sosiyete ya Netflix yaboneyeho gutangaza ko saison ya 4 nayo igiye gutangira gukinwa bityo ko mu gihe kitarambiranye nayo izaba imaze kuboneka bityo bagakuraho icyuho cyagaragaye ko yatinze kugeza kubakunzi baryohewe n’iyi filime.
Álex Pina, ari nawe utegura iyi filime ya La Casa de Papel yeretse abanyamakuru ibijyanye n’imyiteguro yo gukina saison ya 4 aho igeze .
Sosiyete y’Abanyamerika, Netflix Inc. ikaba yaremeye gushora amafaranga atari macye mu bijyanye n’ikinwa ry’iyi filime nyuma yo kubona ko ikunzwe n’abantu batari bacye baherereye mu bihugu bitandukanye byo ku isi bityo nayo ikaba ariyo izajya isaruza amafaranga ayiturutsemo.
Mu Rwanda iyi filime isobanurwa na Rocky Kirabiranya, umwe mubamaze kubaka izina mukazi ko gusobanura filime zigezweho bityo mu gihe iyi filime ya La Casa de Papel izaba igiye hanze ukaba ushobora kuzabasha kuyibona ubifashijwemo n’aba Djs batandukanye.
Dore mu mafoto bamwe mu bakinnnyi bagaragaye muri saison zibanza
TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW
