Harabura iminsi micye ngo Diamond asesekare mu Rwanda

Abdul Naseeb Juma uzwi nka Diamond Platnumz azitabira igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival muri Kanama 2019.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiye muri uyu mwaka wa 2019. Ibitaramo byazengurutse Intara zose z’u Rwanda aho byahereye mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Burengerazuba igitaramo kibera i Rubavu, mu Majyepfo kibera i Huye naho mu Burasirazuba igitaramo cya nyuma cyo mu ntara cyabaye ku ya 20 Nyakanga 2019.

Iwacu Muzika Festival yabaye umwanya wo guha amahirwe abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda yaba abakiri urubyiruko ndetse n’abamaze gukura bareberwaho nk’ikitegererezo muri muzika.

Igitaramo kizasoza ibi bitaramo ari na cyo Diamond azaririmbamo kizabera kuri Sitade Amahoro i Remera ku ya 17 Kanama 2019.

Icyamamare Diamond we yamaze gutangaza ko azitabira igitaramo gusa abategura iri serukiramuco bemeje ko undi muhanzi kugeza ubu wemejwe kuzaririmba muri icyo gitaramo ari Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu.

Diamond Platnmuz abitangaza yagize ati “Tariki ya 17 Kanama 2019 nzataramira i Kigali mu Rwanda kuri parikingi ya Sitade Amahoro, mubwire buri wese. Ni mu iserukuramuco rya Iwacu Muzika.”

Abahanzi b’Abanyarwanda bazitabira iki gitaramo nta bwo baratangazwa uretse Nsengiyumva François ugomba kugaragara muri ibi bitaramo byose.

Diamond yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2018 ubwo yari aje muri gahunda zo kwamamaza ibicuruzwa bye birimo ubunyobwa bwa Diamond karanga.

Yasuye ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Jordan Foundation anabemerera ubufasha.

Icyo gihe yavugaga ko aje no kurambagiza inzu azajya aruhukiramo mu Rwanda nubwo byarangiye atayiguze.

Mu 2017 yari yataramiye i Nyamata mu gitaramo kiswe Rwanda Fiesta yahuriyemo na Morgan Hertage bo muri Jamaica.

Ubwa mbere ataramira mu Rwanda hari mu gitaramo cya East African Party cyo kwinjira mu mwaka wa 2015.

Umuhanzi Diamond Platnmuz azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Kanyaga” akunzweho muri iyi minsi, “Inama” yakoranye na Fally Ipupa, “The one”, “Tetema”, yakoranye na Rayvanny, “Kesho” ndetse n’izindi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top