
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Abasenateri bose ku wa Kabiri, bagarutse ku iterambere ry’ireme ry’uburezi, intambwe yatewe, n’imbogamizi zikibangamiye uburezi zirimo kuba abana bamwe batiga, umubare munini w’abanyeshuri ku mwarimu, abarimu babyigiye bakiri bake, n’ibikoresho bidahagije.
Abasenateri basanga nubwo hari ibyakozwe, hakiri ibindi byanozwa kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerwego.
Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri SENA, ihereye ku mibare n’amakuru abayigize bakuye muri Minisiteri y’uburezi, yagaragaje ibipimo 12 byerekana uburyo ireme ry’uburezi mu Rwanda rigikeneye kwitabwaho.
Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu Senateri Adrie Umuhire, avuga ko hari ibimaze gukorwa bitanga icyizere ko hashyizwemo imbaraga ireme ry’uburezi ryifuzwa ryagerwaho.
“Yagize ati: “Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu guteza imbere ireme ry’uburezi no kugaragaza ahakenewe imbaraga kugira ngo rirusheho gutera imbere”.
Yakomeje agira ati: “Mu 2016 bagaragazaga ikibazo cy’ubucucike mu mashuri. Murabizi ko mu 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri ku buryo dutekereza ko nk’icyo kibazo ubu ntabwo kikigaragara. hariho ikibazo cyo kwimura abanyeshuri muri Promotion Automatique, ubungubu murabizi yuko ntabwo bikiriho, twaravugaga rero tuti tuzajye kureba ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma ariko noneho tunafite amakuru yimbitse twunguranyeho inama n’abandi Basenateri bagenzi bacu.”
Amakuru iyi Komisiyo yakuye muri Minisiteri y’Uburezi, agaragaza ko umubare w’ibitabo na mudasobwa bikiri bike cyane ku buryo bisaranganywa hagati y’abanyeshuri benshi.
Hagarutswe ku ishusho y’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi mu Rwanda n’uburyo bwo kurizamura hagarutswe ku bufatanye bukenewe hagati y’ababyeyi, abarezi, Leta ndetse n’abanyeshuri mu kurushaho kuriteza imbere.
Nubwo umubare w’ibimaze kuboneka babyishimira, iki ngo ni imbogamizi ku ireme ry’uburezi nk’uko bamwe mu barezi babigaragaza.
Bihozagara Dominique, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rugando, yabwiye RBA ati: “Hari intambwe yatewe ariko haracyakenewe ko byibuze niba dufite abana igihumbi magana atandatu dufite mudasobwa 100, urumva ko haracyari urugendo mu by’ukuri.”
Undi murezi yagize ati: “[…] Ku bijyanye no kubisaranganya na bwo ntabwo bihagije kuko hari aho usanga umwana yakagombye gutunga igitabo no mu rugo kikamufasha, ugasanga ibitabo biba imbogamizi kuko ari bike, buri mwana ntabashe kugira icye ngo agitunge kijye kimufasha tukaba twakwifuza ko byongerewe byarushaho kuba byiza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, avuga ko hari byinshi bigenda bikorwa bigamije kongera ireme ry’uburezi.
Ati: “Tukimara kubaka aya mashuri twanashyize mu myanya abarimu benshi na bo barenga ibihumbi 28. Ibyo bikaba bivuga ko nubwo abo bana bari mu ishuri ariko nanone tugerageza igishoboka cyose kugira ngo babone abarimu bahagije nubwo na ho hakiri urugendo. Turagira ngo ifunguro ku ishuri rigere ku mwana wese kuva ku bana bari mu mashuri y’inshuke kugera ku mashuri yisumbuye.
Ibyo bikorwa ngo ni bimwe mu bizafasha kugira ngo abana babe bari ku ishuri, bashobore kwiga neza badashonje, ndetse ngo hari n’ahantu batangiye kubigerageza bikaba bigaragaza ko bituma abana babasha kwitabira, bakahaguma, kandi bakiga neza.
Mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubucucike kidindiza ireme ry’uburezi, Leta yari yarihaye intego yo kongera ibindi byumba by’amashuri bigera ku bihumbi 22,505 muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021/2022, kuri ubu umubare munini wabyo waruzuye ndetse byatangiye no gukoreshwa.
