
Hari ubuvandimwe buhari hagati y’u Rwanda na RDC ndetse no hagati y’abaturage bacu. Nabivuze kenshi kuva naba Umuyobozi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko twatakaje imyaka myinshi turebana ay’ingwe, turi mu bihe by’intambara, icyo dusangiye ari urwango…”
Ayo ni amagambo yagarutsweho na Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubwo yashimangiraga ko igihe kigeze ngo igihugu ayoboye n’u Rwanda bihindure ipaji, bikareba ku rundi ruhande rwamaze imyaka myinshi rupfukiranywe ari rwo rw’amahoro, urukundo n’ubutwererane bwa kivandimwe.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyashyize umusozo ku ruzinduko rw’iminsi ibiri rwambukiranya imipaka rwabaye ku wa gatanu no ku wa Gatandatu i Rubavu n’i Goma.
Muri urwo ruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Tsisekedi basuye ibice byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, bakihanganisha abaturage b’ibihugu byombi bagezweho n’ingaruka z’iruka n’imitingito.
Perezida Tshisekedi yakomeje agira agira ati: “Ibyabaye birahagije, igihe kirageze ngo turebe no ku rundi ruhande rwo gusangira amahoro, urukundo n’ubutwererane bwa kivandimwe, hagati y’ibihugu byacu byombi. Kandi mu gihe tugiye muri urwo ruhande rw’amahoro, ubuvandimwe, n’urukundo, ibyo twabashije gukora mwabyibonyeye ni isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye…”
Amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi arebana n’ubufatanye mu ishoramari, gukuraho gusoresha kabiri kuri za gasutamo ndetse n’amasezerano ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ibihugu byombi byiyemeje gushimangira ubufatanye mu kwerekeza mu nzira ziboneye ziganisha ku iterambere rirambye rifitiye inyungu abaturage ba byo.
U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri RDC nirwitabazwa
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na RDC bidakwiye kuba indorerezi mu bibazo bibera ku butaka bwabyo, ahubwo ko nka ba nyirubwite bakwiye guharanira ko kubura amahoro n’umutekano bitaba ikibazo gihoraho iteka ryose, ashima icyemezo cyafashwe na Perezida Tshisekedi cyo gushyira zimwe mu Ntara mu bihe bidasanzwe.
Ati: “Kubura amahoro n’umutekano ntibyakabaye ikibazo dukwiye kumenyera, tukabana na cyo nk’uburyo busanzwe bwo kubaho ubuzima bwacu. Hari igikwiye gukorwa ndetse gitangirana n’ibyo Perezida [Tshisekedi] yahisemo, n’ibikorwa bigiye gukurikiraho mpamya ko byatangiye byo guhangana n’umuzi w’uyu mutekano muke. Guhangana n’imitwe iteza umutekano muke mu Karere.”
Yakomeje agira ati: “Bizarushaho kuba byiza twese nidufatanya. Ntidukwiye gukomeza, uko kutizerana kuko guha imbaraga uwo mutekano muke n’ibindi bibi byose, kandi n’uyu muhate mu gufatanya mu bukungu ntacyo wageraho.”
Perezida Kagame yavuze ko bigoye kuba igihugu kimwe cyagira umutuzo mu gihe abaturayi bacyo badafite umutekano, bityo igihe RDC mu busugire bwayo izifuza ko u Rwanda ruyigoboka, rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gukemura ibyo bibazo.
Ati: “U Rwanda rwiteguye kwifatanya na DRC mu buryo ubwo ari bwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Hari ibintu tutavugira mu itangazamakuru kugeza tumaze kubinoza. Dufite ubushobozi, dufite ubumenyi ku bibazo byacu n’ubushake bwo gufatanya, simbona uko byatunanira… Nategereje igihe kirekire ngo bimwe muri ibi bibazo bikemuke…”
Perezida Tshisekedi yavuze ko yayoboye RDC mu bihe bidasanzwe by’umwihariko muri ziriya Ntara, kubera uburyo ikibazo cy’umutekano muke n’inyeshyamba cyari ingutu kandi giterwa n’ibintu byinshi.
Yavuze ko icyemezo yafashe kiri gutanga umusaruro mwiza, ariko ashimangira ko ari icyemezo kidafite aho gihuriye n’ubufatanye n’u Rwanda.
Ati: “Birababaje ko harimo hato na hato uruhare rw’ingabo zacu, uruhare rw’abaturage bacu, uruhare rw’abaturanyi binjira iwacu, n’uruhare rwa sositeye zimwe zikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu cyacu…
Yemeje ko u Rwanda rukomeje gukorana na RDC mu bice byose kuko ari ibihugu bihuje intego yo kugarura amahoro no kuyasigasira. ati: “…tugomba rero gushyira imbagara hamwe tukarandura icyo kibazo cy’umutekano muke turengera abaturage bacu badasaba ikindi uretse kubaho no gukomeza ubuzimabwabo mu mahoro.”
