Hashize imyaka, Abanyarwanda bakangurirwa gukura amaboko mu mufuka bagakora kandi bagakora amasaha menshi.
Byageze n’aho bakangurirwa gukora amasaha 24 kuri 24 kugira ngo barusheho kongera umusaruro w’ibyo binjiza.
Kugeza ubu, abakora ayo masaha baracyari mbarwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence avuga ko gukora ayo masaha bijyanye n’ikerekezo cy’Umujyi wa Kigali.
Hari abagaragaza ikibazo k’imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange nk’indi mbogamizi ikomeye ituma gukora amasaha 24/24 bitagerwaho.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya barimo Zaninka Marie Rose ucuruza mu Mujyi wa Kigali avuga ko mu masaha ya saa tanu z’ijoro nta modoka rusange wasanga mu muhanda.
Ni ingingo ahuriyeho n’abandi bavuga ko ibangamye kuko ibura ryazo ribahendesha mu gukora ingendo, aho bemeza ko gutwara abagenzi bikosotse abacuruzi bakora n’abaturage bakwemera kujya bagenda bwije.
Aganira n’Imvaho Nshya, yagize ati “Gukora amasaha 24 kuri 24 bijyana n’ibintu byinshi. Ubuyobozi bubishishikariza abaturage ariko bisaba ko abacuruza babona abakiliya muri ayo masaha.”
Hari n’abavuga ko mu mujyi hari amatara hose kandi umutekano ukaba ucunzwe neza ku buryo basanga gukora nijoro byashoboka.
Murengerantwari Charles umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali yabwiye Imvaho Nshya ko abona bamwe mu bantu bakifitemo umuco bamaranye igihe wo gutaha kare, ibyo bigatuma ngo mu ijoro babona abakiliya bake.
Ibyifuzo bitandukanye kuri bamwe batuye mu murwa mukuru ni uko nibura hakongerwa amasaha y’amasoko rusange akareka gufunga hakiri kare.
Iyi ngingo barayigarukaho mu gihe Umujyi wa Kigali uvuga ko gukora amasaha 24/24 cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi hari ingingo igomba gushyigikirwa mu ishyirwa mu bikorwa byayo, ibi bakaba babishingira ku kerekezo cy’uyu mugi.
Gahunda yo gukora amasaha 24/24 abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko ifitiye inyungu impande zombi haba abaguzi ndetse n’abacuruzi bityo ko ikwiye gushyigikirwa.
