Guhera mu mpera z’Icyumweru gishize kugeza uyu munsi hari abaturage ba Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo bagera kuri 500 bamaze kwambuka umupaka bagana muri Uganda bahana imbibi. Barahunga ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi bo mu bwoko bw’aba Lendu bahanganye n’Abagegere bo mu bice bya Thuruges, Mkpi, Jo na Muvaramu mu ntara ya Ituri muri Bunia.
Bamwe mu baturage bo muri DRC bari guhunga ubwicanyi hagati y’amoko
Aba baturage binjiriye mu duce twa Hoima na Kikuube muri Uganda.
Ubuyobozi muri Kiliziya gatulika bwabakiriye muri za Paruwasi za Hoima na Kikuube buvuga ko nta bushobozi bufite bwo gukomeza kwakira ziriye mpunzi ziganjemo abagore n’abana.
Vincent Omoya ushinzwe kuzitaho mu nkambi ya Kikuube avuga ko impunzi zatangiye kubageraho mu ijoro ryo ku Cyumweru ariko ngo zakomeje kwiyongera.
Omoya avuga ko umubare wazo ukomeza kwiyongera kandi ko uko wiyongera ari ko zokenera byinshi harimo ibiribwa n’imiti.
Yasabye ibigo n’imiryango yita ku babaye n’impunzi gufasha ubuyobozi bw’ibanze muri kariya gace kugira ngo ziriya mpunzi zibone iby’ibanze zikeneye kugira ngo zibeho.
Izi mpunzi ariko ngo mbere y’uko zinjira muri Uganda zabanje gusakwa neza kugira ngo hatagira umwe mu banzi ba Uganda uzihishamo akaba yahungirayo akazakora ishyano.
Si ubwa mbere kandi impunzi zo muri DRC zinjira ari nyinshi muri Uganda kuko muri Gashyantare, 2018 hari izindi zinjiyeyo zambutse ikiyaga Albert zicumbikirwa mu gace ka Sebigoro na Nkondo.
Icyo gihe nabwo hari amoko yari yashyamiranye.
