Hari icyizere ko Heineken ikorerwa mu Rwanda izazana iterambere.

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba atangaza ko inzoga ya Heineken yengerwa mu Rwanda igiye kuzana iterambere, gutanga akazi no kongera umubare w’ibikorerwa mu Rwanda.

Mu gikorwa cyo gutaha inzoga ya Heineken igiye kuzajya yengerwa mu ruganda rwa Bralirwa rusanzwe rukorera mu Rwanda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yatangaje ko iyi nzoga igiye kuzana amajyambere.

Ibyo, Guverineri Munyantwari abishingira ku kuba iyi nzoga yari isanzwe ikundwa n’Abanyarwanda yengerwa hanze y’u Rwanda. Mu gihe rero yengerwa mu gihugu, hari icyizere cy’uko izabona abayikunda benshi. Ibikorwa byo kuyenga bizajyana n’abakora akazi ko kuyigemura no kuyicuruza,bikazatanga akazi ku banyarwanda batari bake.

Guverineri Munyantwari Alphonse avuga ko kuba ba nyiri Heineken baremeye ko yengerwa mu Rwanda bigaragaza icyizere bagiriye igihugu, bitewe n’inzira nziza y’iterambere u Rwanda rurimo.

Yagize ati “Ibikorwa bya Heineken mu Rwanda bizongera amafaranga yinjira mu kigega cya Leta, hari abakozi bazabona akazi gashya, ikindi nuko igiye kugabanya igiciro yagurwagaho bikazatuma Abanyarwanda batongera guhendwa.”

JPEG - 140.3 kb

Ku munsi, uruganda rwa Bralirwa ruzajya rwenga amacupa ya Heineken miliyoni imwe n’ibihumbi 200

Usibye ibikorwa by’ubucuruzi, uruganda rwa Bralirwa rusanzwe rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage nko mu burezi, gufasha abangirijwe n’ibiza, ndetse no guteza imbere ubuzima.

Buri munsi uruganda rwa Bralirwa ruzajya rukora litiro ibihumbi 400, bivuze amacupa ya Heineken abarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri.

Umuyobozi w’uruganda rwa Bralirwa Merid Demissie atangaza ko u Rwanda rubaye igihugu cya cyenda mu bihugu bya Afurika byengerwamo ikinyobwa cya Heineken kikanahacururizwa, nyuma ya Nigeria, Namibia, Maroc, Egypt, Tunizia, Afurika y’epfo, Ethiopia na Algeria, mu gihe ibindi bihugu byinshi ihacururizwa ikorerwa hanze yabyo.

U Rwanda rugiye kwenga ikinyobwa cya Heineken nyuma y’imyaka myinshi ihacururizwa ikuwe hanze kuva mu mwaka w’1991, naho uruganda rwa Bralirwa ruzajya ruyenga rukaba rwaratangiye gukorera mu Rwanda mu 1959.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top