Hari ingamba zo kongera umubare w’Abapolisi kuko ukiri muto – IGP Munyuza

Polisi y’Igihugu itangaza ko umubare w’abapolisi ukiri muto mu gihe umutekano w’Abanyarwanda ari ngombwa ko urindwa neza, hakaba hari ingamba zo kongera umubare wabo kugira ngo umutekano ucungwe neza.

Ibi ni ibyatangarijwe abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’Umutekano, aho Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagaragaje ko umubare w’abapolisi ukiri muto ugereranyije  n’Abanyarwanda bakeneye kurindirwa umutekano.

Yagize ati “Umubare w’abapolisi dufite uracyari muto ugereranyije n’abaturage tugomba kurindira umutekano, mu mibare usanga umupolisi umwe arinda umutekano w’abantu 782 mu gihe mu buryo bunoze umupolisi umwe yagombye kurinda abantu 436.”

Avuga ko mu mwaka wa 2000 Polisi y’Igihugu yatangiranye abapolisi 3000, kuri ubu igeze ku bapolisi 15.819, ariko ngo baracyari bake.

N’ubwo bagikeneye ko umubare w’abapolisi wiyongera, ngo ntibibujije ko u Rwanda ruri mu bihugu bifasha mu kurinda amahoro n’umutekano mu bihugu binyuranye, aho abapolisi b’u Rwanda batangiye koherezwa mu butumwa bwo kurinda amahoro n’umutekano muri bimwe mu bihugu by’Afurika kuva mu mwaka wa 2005, aho abapolisi 5,876 bamaze koherezwamo muri FPUs n’abandi  1794 mu butumwa bwa IPOs n’abandi 14 bagiye bafite ubumenyi bwihariye.

IGP Munyuza ati “Muri make abapolisi 1200 b’u Rwanda buri mwaka boherezwa mu butumwa bw’amahoro  bw’Ishami ry’Amuryango w’Abibumbye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yagaragaje imibare y’abapolisi mu mirimo inyuranye, aho avuga ko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ririmo abapolisi 1113, bagakoresha moto 34 mu gukurikirana umutekano wo mu muhanda n’imodoka 75.

Avuga ko muri serivisi y’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga hakoramo abapolisi 122, mu bugenzuzi bw’amazi mu biyaga hakoramo abapolisi 129 bakoresha amato 28 mu biyaga bya Kivu, Rweru na Cyohoha nk’ibiyaga bigari n’ibindi 21 bito.

Muri serivisi y’ubutabazi, IGP Munyuza avuga ko hakoramo abapolisi 1100, n’aho abapolisi bakorera mu turere tw’Igihugu bari ku kigero cya 42% by’abapolisi bose.

IGP Munyuza avuga ko hatewe intambwe muri serivisi ya polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, kuko hashyizweho santeri ikoresha ibizamini by’amategeko y’umuhanda mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho amanota asigaye yihuta kuboneka kurusha mu buryo busanzwe kuko mu buryo bw’ikoranabuhanga amanota aboneka nyuma y’iminota 20 mu gihe mu buryo busanzwe aboneka nyuma y’iminsi 14.

Ku bijyanye na serivisi isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, IGP Munyuza avuga ko imodoka zahabwa iyi serivisi ziziyongereye zikava ku modoka 20 472 zakorwaga muri 2009 zikagera ku modoka 88 000 mu mwaka wa 2019, ubu hakaba hubakwa ahandi hantu ho kuzisuzumira, mu turere twa Huye, Musanze na Rwamagana.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 ⁄ 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top