Hari kubakwa Ibyumba by’amashuri bizigirwamo mu kwa mbere

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije Igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri y’inshuke mu Kigo cy’Amashuri Abanza ya Munyegera, giherereye mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Musha, Akarere ka Gisagara.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC,  Dr Munyakazi Isaac yasobanuriwe umubare w’ibyumba bizubakwa, yerekwa igishushanyombonera cy’inyubako ndetse anasobanurirwa buri cyumba kizubakwa n’icyo kizakorerwamo.

Mu ijambo rye, Dr Munyakazi yavuze ko yari yaragejejweho ikibazo cy’abana b’inshuke batagiraga aho bigira, bituma atangira gukora ubuvugizi kugira ngo babone aho bigira kandi hafi.

Ati “Nagejejweho icyifuzo n’ubuyobozi bw’Akarere ko abana bo mu Kagari ka Bukinanyana batagira amashuri y’inshuke hafi bigiramo, narabyumvise kandi mbitekerezaho ntangira gushakira uburyo byaboneka.”

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko ibi byumba bigiye kubakwa ku bufatanye bwa MINEDUC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ari na we mufatanyabikorwa wemeye kubaka aya mashuri, ngo namara kuzura, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) buzashyiramo ibikoresho bikenewe kandi bigezweho.

Yagize ati “Aya mashuri azaba yubatse neza kandi azaba afite ibikoresho bigezweho, azaba ameze nk’amwe y’i Kigali mu Murwa mukuru.”

Munyakazi yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana bagafatanya n’abarezi mu burere n’uburezi bw’abana kandi yabasabye gufata neza ibikorwaremezo bizaba bibonetse kuko bije bikenewe ahubwo bakabibyaza umusaruro bohereza abana b’inshuke mu mashuri.

Umwubatsi w’ibi byumva by’ishuri ry’inshuke, Eng Karuranga Hyacinthe yavuze ko iri shuri rizaba rigizwe n’ibyumba by’amashuri 4 ndetse n’ubwiherero, ibyumva bitatu byo kwigiramo n’icyumba cyakurirwamo abana.

Ati “Tuzubaka ibyumba 4 by’amashuri, bitatu byo kwigiramo ndetse n’ibibaho muri buri cyumba, icyumba kimwe cyakirirwamo abana ndetse n’ubwiherero.”

Karuranga avuga ko bagiranye amasezerano na UNICEF ko ibi byumba bizubakwa mu gihe cy’amezi atandatu, ariko byaba byiza bikarangira mbere.

Uyu mwubatsi yabajijwe niba nta gikoni kizubakwa, avuga ko mu gishushanyombonera bahawe igikoni kitarimo, ariko kandi yemeza ko nacyo cyongewemo biteguye kubikora.

Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda Madamu Sara yavuze ko bazakora ibishoboka nacyo kikubakwa, cyane ko gikenewe.

Rutaburingoga Jerome, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara avuga ko abana bato b’inshuke batagiraga aho bigira hafi, ko ahubwo bari baratijwe icyumba cy’ishuri na Paroisse, ariko kandi hakaba kure ku bana b’inshuke.

Avuga ko abanyeshuri b’inshuke 71 ari bo bigira mu byumba batijwe na Paruwasi.

Ati “Twari dufite ikibazo cy’abana bo muri aka Kagari ka Bukinanyana kuko batari bafite amashuri y’inshuke bigamo, bajyaga kuri Paruwasi aho twatijwe icyumba cy’ishuri ariko rwose Hari kure ku bana b’inshuke.”

Avuga ko bishimiye kuba barumvuswe ndetse ibyifuzo by’abaturage b’aka karere bikaba bibobetse, asaba ababyeyi kuzabifata neza no kwitegura kohereza abana mu mashuri.

Ababyeyi bafite abana bato bo mu kigero cy’inshuke bishimiye iki gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri y’inshuke byegereye abana kuko ubusanzwe biguraga kure, bigatuma bamwe mu babyeyi batemera kujyana abana mu ishuri kuko kuva mu rugo kugera ku ishuri hari urugendo rw’iminota 30 kugenda gusa, n’indi 30 mu kugaruka.

Kayitesi Vestine ni umwe mu babyeyi, avuga ko yishimiye igokorwa cyo kubakirwa amashuri y’inshuke agiye gufasha abana kwigira hafi badakoze urugendo rurerure.

Mbarubukeye Adelin nawe ni umubyeyi, avuga ko bishimishiye kubakirwa amashuri y’inshuke hafi ngo abana babo bige neza Kandi bamenye gusoma no kwandika.

Rwiyemezamirimo wubaka ayo mashuri yasabwe gukora ibishoboka bakayubaka vuba ku buryo mu kwezi kwa mbere, igihe cy’itangira ry’amashuri abi byumba bizabe byuzuye abana bakazabyigiramo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top