
Kuva tariki 07 Mata 2019, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. N’ubwo iki cyumweru kizasozwa tariki 13 Mata 2019, ibikorwa byo kwibuka birakomeza kugera muri Nyakanga 2019.
Muri siporo amashyirahamwe atandukanye y’imikino mu Rwanda ategura amarushanwa yo kwibuka abari abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi b’iyi mikino bishwe muri Jenoside.
Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, baratangaza ko nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka barimo gutegura irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyirishema Richard, Visi Perezida wa kabiri wa FERWABA yatangarije Imvaho Nshya ko iri rushanwa mpuzamahanga “Genocide Memorial Tournament 2019” rizaba tariki 04 kugeza 09 Kamena 2019.
Uyu muyobozi usanzwe ari umwe mu bashizwe amarushanwa muri FERWABA, avuga ko bamaze gutanga ubutumire ku makipe yo hanze bityo bakaba bategereje ko yemeza ko azitabira, gusa bakaba bazayatangaza bitarenze icyumweru gitaha.
Ati “Twatumiye amakipe ari mu bihugu by’ibituranyi birimo Uganda, u Burundi, RDC, Tanzania na Kenya. Gusa ntabwo turabona igisubizo cyayo niba azitabira, dushobora kuzabimenya neza mu cyumweru gitaha.”
Ku bijyanye n’amakipe y’imbere mu gihugu azatumirwa muri iri rushanwa, Nyirishema avuga ko nabyo bazabimenyesha mu cyumweru gitaha.
Iri rushanwa ryo kwibuka rya 2019, rifite umwihariko w’uko rigiye gukinwa rimwe gusa dore ko ryari risanzwe rikinwa mu byiciro bibiri, aribyo irihuza amakipe y’imbere mu gihugu ari naryo ryavagamo amakipe yakinaga iruhanwa mpuzamahanga ryatumirwagamo ayo hanze y’igihugu.
Mu mwaka ushize wa 2018, iri rushanwa ritegurwa na FERWABA ifatanyije na Safe Gas, iry’imbere mu gihugu ryitabiriwe n’amikipe 14 arimo 9 y’abagabo na 5 y’abagore. REG BBC yegukanye igikombe mu bagabo itsinze APR BBC ku mukino wa nyuma amanota 84 kuri 45 naho APR BBC igitwara mu bagore itsinze IPRC-Huye BBC.
Irushanwa mpuzamahanga ryabaye kuva tariki 25-27 Gicurasi 2018, REG BBC yatwaye igikombe itsinze Patriots BBC amanota 73 kuri 67 naho mu bagore APR BBC igitwara mu bagore itsinze IPRC-Huye BBC.
Abibukwa by’umwihariko muri Basketball
Mu bakinnyi bibukwa Ntarugera Emmanuel “Gisembe”, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel “Mbingisa”, Kabeho Auguste “Tutu”, Munyaneza Olivier “Toto”, Mutijima Theogene “Riyanga”, Murenzi JMV, Hitimana Nice, Mukotanyi Desire, Twagiramungu Felix “Rukokoma”, Mutarema Vedaste, Rutagengwa Jean Bosco, Kamanzi “Majoro”, Munyawera Raymond, Gatera Yves (Espoir BBC), Florence “Kadubiri” ( MINITRAPE BBC), Esperance (Nyarugenge BBC na MINITRAPE BBC), Gasengayire Emma (UNR), Mugabo Jean Baptiste (Inkuba BBC & OKAPI BBC), Rutabana (Inkuba BBC & OKAPI BBC), Cyigenza Emmanuel (Inkuba BBC & Terror BBC), Christian (Inkuba BBC), Nshimayezu Esdras (UNR BBC), Nzamwita Tharcisse (MINIJUST BBC) na Siboyintore (MINIJUST BBC).
Abayobozi: Rugamba Gustave (Umubitsi wa Espoir BBC), Kabayiza Raymond (Visi Perezida wa Espoir BBC) na Rutare Pierre (Perezida w’ Inkuba BBC). Abatoza: Nyirinkwaya Damien (Espoir BBC).
