Imyidagaduro

Harmonize yasubiye iwabo, Bruce Melodie yerekeza muri Uganda

Harmonize yasoje urugendo yari amazemo iminsi mu Rwanda, naho Bruce Melodie wamwakiriye i Kigali we akomereza i Kampala aho bivugwa ko agiye gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, Harmonize abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko ubwiza bw’abanyarwandakazi bukabije ku buryo nta kabuza ariho azakura umugeni.

Ati “Ibaze ko n’umukobwa wakoraga amasuku mu cyumba cyanjye yari mwiza ku buryo nawe twakora ubukwe. Ndababwiye aha niho nzakura umugore. Mu minsi ya vuba ndababwira uwo umutima wanjye uzaba wihebeye.”

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 nibwo Harmonize yahagurutse i Kigali yerekeza i Dar Es Salam mu gihe Bruce Melodie wari wamwakiriye we yakomereje muri Uganda aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya.

Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Mutarama 2023 nibwo Harmonize yageze i Kigali yakirwa na Bruce Melodie.

Ni urugendo bavugaga ko arimo mu rwego rwo gutembera u Rwanda, ariko abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, bagahamya ko ari umushinga bize wo gutegura igitaramo bateganya gukorera i Kigali.

Mu gihe cy’iminsi itanu yari amaze i Kigali, Harmonize yatemberejwe uduce dutandukanye, asura Biryogo, BK Arena ndetse anazengurutswa umujyi.

Ubwo yasuraga BK Arena, Harmonize yishimiye iyi nyubako , ataha avuga ko agiye kugerageza gukora ubuvugizi kugira ngo igihugu cye kigire inzu nk’iyi.

Uyu musore kandi avuye i Kigali ahakoreye imishinga y’indirimbo zirimo iyo yakoranye na Bruce Melodie n’izindi yakorewe na Element.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top