Hashyizweho ibigo bifasha abafite ubumuga bwo kutabona

Mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gahanga ni hamwe hari ikigo cy’ikoranabuhanga gifasha abafite ubumuga by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona. 

Muri icyo kigo hari ibikoresho byabugenewe bibafasha birimo za mudasobwa zifite program ya Jaws ifasha abafite ubumuga bwo kutabona, ibitabo birimo inyandiko z’abatabona,inyigisho z’amajwi n’ibindi.

Ubu mu Rwanda hamaze kubakwa ibigo nk’ibi 5. Buri kigo cyuzuye gitwaye miriyoni 40 z’amanyarwanda.

Ni ibigo bifasha abavutse bafite ubumuga bwo kutabona ndeste n’ababugira mu kazi. Bishimira uburyo bibafasha.

Batete Denyse, ufite ubumuga bwo kutabona yabwiye RBA ati, “Mbere nakoreshaga machine nta Jaws nkoresheje nza kugira ikibazo cyo kutabona hanyuma binsaba kuza hano kugirango njye nkoresha iyi Jaws”

Byagarutsweho na Ngabonziza Jean Claude, nawe ufite ubumuga bwo kutabona

“Ntangira kwiga nize word, niga power point niga na excel, ni ukuvuga rero niba nkeneye kwiga access nayo ndaza nkayiga”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bwo kutabona basaga ibihumbi 100.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 12 =


Most Popular

To Top