
Ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo StarTimes cyashyizeho poromosiyo cyise “STARTIMES WISHEYA” ya Noheli n’Ubunani, izafasha abatabuguzi bashya n’abasanzwe gutsindira ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyoni 100 Frw mu mpera z’uyu mwaka kugeza tariki ya 15 Mutarama 2022.
Nyuma yo kongera amashene no kugabanya ibiciro bya dekoderi, muri ibi bihe bya Noheri n’Ubunani, StarTimes yashyizeho poromosiyo irimo na tombola yiswe “StarTimes we Share (STARTIMES WISHEYA)” yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2021, ikazasozwa tariki 15 Mutarama 2022.
Muvunyi Nestor wungirije Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda, yavuze ko kugira ngo umufatabuguzi mushya yinjire muri iyi poromosiyo na tombola, asabwa kugura ifatabuguzi rya “SABANA” ku bihumbi 15 Frw, aho ahabwa shene zose za StarTimes, agahabwa antene na dekoderi ku buntu.
Ati “Ni poromosiyo ifite ifatabugizi ryitwa SABANA aho urigura utanze ibihumbi 15 Frw baguha dekoderi ya DTH cyangwa DTT, ikagira n’amashene yose.”
Nk’uko bimeze no ku bafatabuguzi bashya ba StarTimes, Muvunyi yavuze ko n’abasanzwe ari abakiliya b’iki kigo bazirikanywe muri iyi poromosiyo, aho uguze ifatabuguzi ry’ukwezi ahabwa amahirwe yo kwinjira muri tombola ishobora kumuhesha ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, televiziyo n’ibindi byinshi bifite agaciro ka miliyoni 100 Frw byose hamwe.
Ati “Twatekereje kandi ku bafatabuguzi basanzwe ba StarTimes, na bo bashobora kugura ifatabuguzi iryo ari ryo ryose, bakaba bashobora kugira uruhare muri tombola izaba irimo ibintu bifite agaciro ka miliyoni 100 Frw. Ni ukuvuga ngo yaba umufatabuguzi mushya cyangwa usanzwe, buri wese yamugeraho.”
Yagarutse kandi ku bufatanye StarTimes iherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho cyatangije shene ya gatatu ya televiziyo yibanda kuri siporo gusa, ikaba yariswe “MAGIC Sports”.
Ati “Ni shene izajya yibanda kuri siporo yo mu Rwanda no ku yindi myidagaduro, ikaba iri kuri StarTimes gusa, tukaba twarahereye kuri DTT na DTH.”
MAGIC Sports yatangiye kwerekana imikino ya Shampiyona ku wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021, iri kuri DTH (Igisahane) shene ya 251;DTT (Antene y’udushami) shene ya 265.
Ubuyobozi bwa StarTimes bwavuze ko abanyamahirwe bazatsinda muri tombola bazajya bahamagarwa kuri ‘Call Center’ yayo kuri 0788156600 ndetse inabatangaze ku mbuga nkoranyambaga zayo ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.
Ku bafatabuguzi batuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bagiraga ikibazo ku bijyanye n’amashusho hamwe na hamwe (signal), StarTimes yavuze ko kuri ubu umunara wa Rebero wamaze gutunganywa, ikibazo cyakemutse, ukaba ukora neza.
StarTimes imaze imyaka 30, yageze mu Rwanda mu 2007 mbere yo kwagura imbibi igera mu bihugu 30 bya Afurika ndetse kuri ubu ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 25 mu gihe abakoresha application ya StarTimes ON bagera kuri miliyoni 14.


