Hatagize igikorwa muri 2030 nta shyamba ryaba rikirangwa mu Rwanda

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko mu mwaka wa 2030 nta shyamba na rimwe rizaba rikigaragara mu gihugu cy’u Rwanda mu gihe hakomeje kwifashishwa inkwi mu gucana.

Byavugiwe mu Karere ka Burera, mu Murenge Kinyababa tariki 31 Mutarama 2019, mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku buryo bwifashishwa mu guteka butangiza ibidukikije.

Ni igikorwa cyamuritswemo ubwoko bunyuranye bw’imbabura zitwa ‘Rondereza’ bwamaze gushyirwa ku isoko, mu gufasha Abanyarwanda kwirinda gucana bifashishije inkwi n’ibindi bikomoka ku bimera.

Raporo ya 2018 y’urwego rw’igihugu rushinzwe ingufu,igaragaza ko imibare y’Abaturarwanda bacana bifashishije inkwi ari 79% mu gihe 13% ari bo bakoresha amashyiga arondereza ibicanwa, naho abakoresha amakara bakaba kuri 17,4%.

JPEG - 178.8 kb

Abaturage beretswe uburyo bwo kurondereza inkwi hifashishijwe imbabura zigezweho

Oreste Niyonsaba, umuyobozi ushinzwe ibicanwa muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), avuga ko umubare w’abacana bifashishije inkwi uteye impungenge, akemeza ko mu gihe iyo mibare itagabanutse, mu mwaka wa 2030 igihugu cy’u Rwanda cyazaba ubutayu.

Yagize ati “Turamutse dukomeje gukora uko dukora ubu ducana inkwi n’amakara, kugeza muri 2030 nta shyamba twazaba dufite muri iki gihugu, murumva aho biganisha ni ku butayu”.

JPEG - 145.5 kb

Oreste Niyonsaba ushinzwe ibicanwa muri REG avuga ko bidahagurukiwe muri 2030 u Rwanda rwaba ari ubutayu

Niyonsaba yavuze ko hari ingamba zirimo gufatwa mu rwego rwo kurushaho guhagarika icyo kibazo gishobora kwibasira Abanyarwanda mu myaka iri imbere, hashakwa uburyo bwiza bwo kurondereza ibicanwa.

Agira ati “Ni yo mpamvu turi mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu baturage, dufite kandi icyerekezo cyo kugabanya abakoresha inkwi n’amakara bakava kuri 79%, muri 2024 bakazaba bageze kuri 42%, buhoro buhoro tuzabigeraho”.

Abaturage bo mu Murenge wa Kinyababa, bagaragaje ingaruka bahura na zo igihe bacanisha inkwi, bishimira Rondereza bagejejweho.

Biriko Félicien ati “Ingaruka zo gucana inkwi nzibonera ku mugore wanjye uhora ataka umutwe, kumubona ari mu myotsi acanye ari na ko umwana arira nanjye birambabaza, izi mbabura twazishimiye, binyuze mu matsinda ni bwo byatworohera kuzishyura, ni ibyiza mutuzaniye nk’uko nyakatsi yaciwe”.

Mukasine Veneranda ati “Ingaruka zo gucanisha inkwi ni nyinshi,uratekera mu myotsi wifitiye inzu yawe irimo aga parafo,ukarya ibidahiye, yewe ingaruka zirahari bitera n’indwara z’ubuhumekero”.

JPEG - 1.1 Mb

Imbabura imwe igura ibihumbi 15

Muri ubwo bwoko bushya bwa Rondereza, harimo ubukoresha inkwi bwitwa ‘cana rumwe’, hakabamo izikoresha amakara make y’ibisigazwa aho zigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu.

Abaturage bavuga ko kuba izo mbabura zihenze bashakirwa uburyo bajya bazigurira mu matsinda, bakajya bishyura babonye amafaranga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyababa bwizeje abaturage ubufatanye bwo kubahuriza mu makoperative, aho bazajya bishyura buhoro buhoro nk’uko bivugwa na Uwimana Edissa Ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kinyababa.

Ubwo bukangurambaga ku buryo bwifashishwa mu gucana burakorerwa mu turere twose tw’igihugu, hagamijwe kurengera ibidukikije, no kugeza ku baturage uburyo bubafasha gucana batangiza ibidukikije.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 × 26 =


IZASOMWE CYANE

To Top