Mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, hatangiye ubukangurambaga mu turere 15 tugifite intege nke mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweri), kuko twarangije umwaka wa 2018-2019 dufite ubwitabire buri ku kigero cyo hasi.
Ubwo bukangurambaga ngarukamwaka buzamara amezi abiri bugamije gufasha abaturage guhindura imyumvire, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibufatanyije n’Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), IREMBO na MobiCash.
Umuhango wo gutangiza icyo gikorwa wabereye mu Kagari ka Rugunga, Umurenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, ku wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2019.
Utundi turere tuzagerwamo ni Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Burera, Musanze, Rutsiro, Rubavu, Huye, Nyaruguru, Nyanza, Kamonyi, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mukabaramba Alvera, yavuze ko utu turere ari two twaje inyuma mu bwitabire bwa Mituweri y’umwaka ushize, bikaba byitezwe ko ubu bukangurambaga buzafasha guhindura imyumvire ya bamwe ikiri hasi.
Yagize ati: “Kuva Mituweri yatangira nta na rimwe abaturage barishyura ngo bageze ku 100%. Hari abafite ibibazo by’ubukene, kubona amafaranga bibagoye, ariko twasanze igikomeye cyane ari imyumvire ikiri hasi ni yo mpamvu duhozaho.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mukabaramba Alvera aganiriza abaturage b’i Bugesera ku byiza bya Mituweri
Yakomeje avuga ko abaturage banakangurirwa kugira isuku, kurwanya amakimbirane mu miryango n’ihohotera rishingiye ku gitsina, gukurikiza gahunda zose za Leta n’ibindi bibafasha kunoza imibereho myiza.
Umuyobozi w’Ishami rya Mituweri muri RSSB Rulisa Alexis, yatangarije Imvaho Nshya ko ku rwego rw’Igihugu ubwitabire bugeze ku kigero cya 66% mu mezi abiri y’umwaka wa 2019-2020, mu gihe intego ari ukugera nibura kuri 85%.
Yagize ati: “Muri aya mezi abiri kuva umwaka utangiye, uyu mubare ni mwiza ariko nta bwo uragera aho twishimiye, kubera ko turifuza ko abaturage bose [badafite ubundi bwishingizi] bakwishyura Mituweri. Ubukangurambaga buraza kudufasha kuko bugamije no kwibutsa abaturage ko kugera ku itariki ya 30 Nzeri 2019, bafite amahirwe yo kwishyura bagahita banivuza.”
Bugesera bakomeje guhindura imyumvire kuri mituweri
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, avuga ko bakiri kuri 70% y’ubwitabire uyu mwaka, ariko abaturage bakomeje guhindura imyumvire kubera imbaraga zishyirwa mu bukangurambaga zikomeje gutanga umusaruro.
Abaturage bavuganye n’Imvaho Nshya na bo bemeza ko kwishyura Mituweri bibafasha cyane kuko ntawarembera mu rugo yaratanze umusanzu.
Muhawenimana Médiatrice utuye mu Kagari ka Rugunga, Umurenge wa Mwogo, yagize ati: “Akagari ka Rugunga kabamo marariya cyane kubera ko dukikijwe n’ibishanga ndetse ntituragerwaho n’amazi meza. Aho hantu rero Mituweri iradufasha cyane mu kwivuza, imfu zaragabanyutse kuko ntawukirembera mu rugo.”
Manirareba Clementine utuye mu Kagari ka Musovu, Umurenge wa Juru, ati: “Mituweri ugomba kuyitanga n’igihe utarwaye kuko uburwayi budateguza. Ku mugore nkange rero iyo ufite umwana cyangwa se utwite, ikugirira akamaro kuko wivuza bitaguhenze.”
Tuyambaze Clémentine wo mu Kagari ka Bitaba, Umurenge wa Mwogo, ati: “Mituweri idufatiye runini, ituma urugo rugira ubuzima buzira umuze. Abagize umuryango bose baba bafite umutekano, cyane ko urwaye wese ahita ajya kwivuza ugasanga mu rugo nta kibazo.”
Uwigeneye Geraldine, utuye mu Kagari ka Rugunga, Umurenge wa Mwogo, na we ati: “Mbyaye inshuro enye ariko ikintu cya mbere tubanza kwishyura nge n’umugabo ni Mituweri. Iyo turwaje umwana duhita tugenda bakatuvura nta ndwara imuzahaza, ariko iyo utayifite umwana arembera mu rugo ugatinya kumujyana kwa muganga.”
Abaturage baributswa ko kuri ubu kwishyura ubwisungane mu kwivuza byorohejwe n’ikoranabuhanga, kuko bashobora no kubikora kuri terefoni batarinze kuva aho bari, haba mu ngo cyangwa ku kazi.
