Hatangijwe ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’Igihugu

Kuri uyu wa Mbere Polisi y’Igihugu yatangije ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo, aho mu Mujyi wa Kigali Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batangije  uku kwezi hubakwa ibiro by’Umudugudu bya Kamatamu biherereye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Mu gihugu hose biteganyijwe ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hazubakwa ibiro by’imidugudu 6 y’intangarugero mu mutekano.

Mu Cyumweru cya mbere hateganyijwe ubukangurambaga bugamine kurwanya ibiyobyabwenge, icyumweru cya kabiri hazakorwa ibikorwa byo  kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu, icyumweru cya gatatu hateganyijwe gahunda yo  kubungabunga ibudukikije, na ho icyumweru cya kane cyateganyirijwe ibikorwa by’umutekano mu muhanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top