Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu Karere ka Gicumbi, hatangiye urugendo rwitiriwe urugamba rwo kubohora Igihugu, aho rwitabiriwe n’abantu batandukanye, bikaba biri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 u Rwanda rwibohoye.
Abitabiriye uru rugendo saa kumi n’ebyiri n’igice bahagurukiye ku Mulindi w’i Ntwali. aho bari bakambitse, berekeza mu Murenge wa Bwisige, aho batagiranye ibyishimo byinshi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere bakora urugendo rw’amaguru rw’ibilometero 35, aho baza gusoreza mu Murenge wa Bwisige ri na ho baza kurara bakazakomeza kuri uyu wa Kabiri.
Muri uru rugendo, abarurimo baracishamo bagahagarara ahantu hafite amateka yihariye mu rugamba rwo kubohora Igihugu bakayasangizwa n’umwe mu bakozi b’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda bakorera mu Ngoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.
Ku wa Kabiri abitabiriye uru rugendo bazahaguruka mu Murenge wa Bwisige berekeza mu Murenge wa Rutare. Na ho ku wa Gatatu bazava i Rutare berekeze mu Murenge wa Gikomero, ku wa kane bave i Gikomero berekeza kuri Stade Amahoro i Remera, ahazizihirizwa umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25.
Abitabiriye uru rugendo bafite ibyishimo byinshi
Urugendo rwatangiriye ku Ngoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu
