Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zita muri yombi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 wisuganyriza mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo uzahungabanye u Rwanda.
Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, ku wa 31 Ukuboza 2018 kasohoye raporo iva imuzi ubufasha Kayumba aha aba barwanyi bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
P5 igamije guhungabanya u Rwanda no guteza umutekano muke mu gihugu, ihuriyemo amatsinda atanu arimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zo guta muri yombi abanyamuryango ba P5, ihuje amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
RFI yatangaje ko mu bantu ba mbere u Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo guta muri yombi ikohereza kuburanira mu gihugu barimo Kayumba Nyamwasa, ushinjwa gukorana n’indi mitwe y’abarwanyi bo mu Burasirazuba bwa RDC mu misozi ya Fizi na Uvira mu ishyamba rya Bijombo.
Mu 2010 nibwo Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi bakekwaho kuba inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba mu Mujyi wa Kigali.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje mu Ugushyingo 2018 ko bugiye koherereza Afurika y’Epfo impapuro zifata Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda, agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.
Raporo y’impuguke za Loni yagaragaje ko Kayumba akorera ingendo nyinshi muri RDC, asuye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
P5 igabanyijemo batayo eshatu; iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe igizwe n’abarwanyi basaga 120, bose bavuga ko bashaka kubohora u Rwanda.
Ku wa 13 Nzeri 2013, nibwo itsinda ry’abagizi ba nabi ryinjiye mu gihugu ritera gerenade ahantu hakundaga kuba hari abaturage basanzwe nko mu masoko n’ahategerwa imodoka.
Ku munsi ukurikiraho, bajugunye gerenade ebyiri mu isoko rya Kicukiro, zihitana abantu babiri, abandi 46 barakomereka.
Urubanza rw’abafashwe bakekwaho ibyo bikorwa rwagaragaje ko RNC yari inyuma y’ibi bitero, aho umwe yavuze ko byari bigamije gutera ubwoba abaturage bari hafi kwitabira amatora y’abadepite.
Abavugwa muri izo nyandiko barimo Kayumba; Umuhuzabikorwa wa Mbere wa RNC; muramu we Frank Ntwali; na Kennedy Gihana ushinzwe igenabikorwa muri RNC.
Zigaragaza uburyo kuba muri Afurika y’Epfo kwabo byatumye bakomeza umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, hakaba nta kintu na kimwe cyakozwe mu kuburizamo ibikorwa byabo binyuranyije n’amategeko.
Muri izo nyandiko ngo harimo ibimenyetso simusiga bigaragaza imikoranire y’aba bagabo na FDLR, umutwe ugizwe n’abakoze Jenoside, ukaba uri no ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba iri ku Isi nkuko byemejwe na Guverinoma ya Amerika.
Kayumba yagize uruhare rukomeye mu guhuza RNC na FDLR hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, binyuze mu bikorwa bihitana abasivile.
Ku wa 14 Mutarama 2011, Kayumba yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari, igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 amaze guhamywa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko hamwe n’ibindi.
Kayumba agaragara muri dosiye ya gerenade zatewe ku Kicukiro
Mu rubanza rwo mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za gerenade ku Kicukiro, Lt Joël Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana [Camarade], bagaragaje ibimenyetso bishinja Kayumba na RNC ayoboye.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2013, Nshimiyimana yemereye urukiko ko yari ahari mu gihe umugambi wo kugaba igitero Kicukiro wategurwaga (yanawugizemo uruhare) ndetse ko Kayumba yahuje ikipe ya RNC n’umurwanyi wa FDLR witwa Col Jean Marie ari nawe bakoranye bategura igitero.
Kayumba akurikiranyweho gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Muri iyo nama, yabemereye ko RNC izabashakira gerenade 150 na $50.000 yo kwifashisha mu gushaka abatera izo gerenade ahahuriraga abantu benshi mu gihugu.
