Urubyiruko

Hatoranyijwe ba rwiyemezamirimo 25 bashyigikirwa muri gahunda ya BK Urumuri

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, Banki ya Kigali yatangaje amazina ya ba rwiyemezamirimo 25 bafite imishinga y’udushya, batoranyijwe ko bagiye gushyigikirwa mu cyiciro cya 5 cya gahunda ya BK Urumuri baterwa inkunga na Banki ya Kigali n’Ikigo Inkomoko.

Gutangaza amazina y’abatsinze bibaye nyuma y’amajonjora yakozwe mu byiciro bitatu, abo 25 batoranyijwe mu busabe bwa ba rwiyemezamirimo 174 bakaba barimo na Miss Musana Teta Hense wagaragaje umushinga w’agashya (Hense Ltd) kuruta iyindi muri Miss Rwanda 2021.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwatangaje ko abatoranyijwe babonye amahirwe yo gushyigikirwa mu gihe cy’amezi atandatu aho bazaba babasha guhabwa amahugurwa ndetse n’ubujyanama n’Ikigo Inkomoko, mu rwego rwo kubafasha kwagura imishinga yabo ndetse bakagira n’amahirwe yo kuzatsindira inguzanyo ku nyungu ya zero ku ijana (0%) bazahabwa na Banki ya Kigali.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi, yavuze ko uyu mwaka wa 2021 bahisemo kwibanda ku mishinga y’ubucuruzi ifasha u Rwanda mu rugendo rwo kwigira, ifite uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: “Ubufatanye bwacu na Inkomoko burakomeje muri uyu mwaka, twibanda cyane ku gufasha ubucuruzi kwivana mu ngaruka za COVID-19. Turashishikariza ba rwiyemezamirimo kubyaza umusaruro amahirwe yose yabashyizwe imbere, nk’aya gahunda ya BK Urumuri.”

Mu kwifatanya na ba rwiyemezamirimo batoranyijwe kwishimira intsinzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Inkomoko Teta Ndejuru yahaye ikaze iyo mishinga y’ubucuruzi itangiye urugendo rushya rw’iterambere no kwaguka.

Ati: “Twishimiye ubu bufatanye bukomeje hagati yacu na Banki ya Kigali bwo gushyigikira udushya twa ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda. Nka Inkomoko twiyemeje gukomeza gutanga serivisi zinoze kandi zifatika, no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bacu mu buryo bwose bushoboka, cyane ko ari bo zingiro ryo guhanga imirimo n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

Mu myaka ine ishize gahunda ya BK Urumuri imaze guherekeza iterambere rya ba rwiyemezamirimo 125, muri bo hakaba harimo ba nyiri ibigo nka Imagine We Rwanda, Uzi Collections, Weya Clothing, Slices & Cakes, House of Tayo, Moshions n’abandi benshi bafite ibigo bikomeje kwigaragaza neza ku isoko.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyibasira u Rwanda, gahunda za Inkomoko zakomeje gutangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga zibanda cyane ku gufasha ubucuruzi bw’imishinga gukoresha neza umutungo no kugendana n’impinduka zihari mu bukungu haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Imishinga 25 yatoranyijwe mu cyiciro cya BK Urumuri 2021:

  1. Hense Ltd
  2. T-Kay Investment Ltd
  3. AM Coffee & Hibiscus Plantation Ltd
  4. Crop Tech Ltd
  5. La Fromagerie Rwanda
  6. Rwagasabo Beverages Ltd
  7. Uwera Fashion Ltd
  8. Best Potters Rwanda Ltd
  9. Indashyikirwa Mubugeni Ltd
  10. House of Cakes Ltd
  11. Green Pack Ltd
  12. Ryabega Integrated Center
  13. Didy Designs Cow Horns Ltd
  14. Gusa Ltd
  15. Ikirere Fashion Arts
  16. Byose ni Bamboo
  17. Umunezero W’Ubuzima Bwiza Ltd
  18. Chemclean Company Ltd
  19. Talia Ltd
  20. Yarn Ltd
  21. PTN Ltd
  22. KGL Flour Ltd
  23. Mouzah Designs ltd
  24. East African Foods & Beverages Ltd
  25. Exemple Needs Ltd

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 17 =


To Top