Isuzuma ryakozwe n’Inama y’Igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ryagaragaje ko bimwe mu byiciro bifite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu bitashowemo imari n’imbaraga zikwiranye n’icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Ubwo inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga yamurikaga ibyavuye muri iri suzuma, yagaragaje ko inzego zirimo ubuhinzi, ubwubatsi, Inganda n’izindi zititabira gukoresha ikoranabuhanga uko bikwiye.
Abikorera bo mu Rwanda bakaba basabwe kongera ikoranabuhanga mu byo bakora kugira ngo bajyendane n’umuvuduko w’iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, u Rwanda rufite mu cyerekezo cyarwo.
Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi mu rugaga rw’abikorera Kanamugire Callixte, avuga ko bafashe umwanzuro wo kuzamura uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa iki cyerekezo.
Yagize ati “Icya mbere ubushobozi bwari buhari bujyanye n’amafaranga, tuzabuhuza n’ubwabo twongereho n’ubunararibonye bafite nk’abantu baminuje gusumba twebwe twibanda mu bucuruzi, ariko natwe tubazanire ubwo dufite bujyanye n’ibikorwa, urugero naguha ni nk’urugero rw’ikoranabuhanga riri muri electricity, tuzarishyira no ku mazi n’ahandi.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya ari na we muyobozi w’inama y’abakomiseri mu nama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga NCST, avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu ikoranabuhanga n’isakazabumenyi, ariko hakenewe ko uruhare rw’abafatanyabikorwa b’ingenzi nk’amashuri makuru na kaminuza rwongerwa.
“Iki cyegeranyo kitweretse ko hari byinshi byakozwe, ariko hari na byinshi bigomba gukorwa kubera ko ntabwo turagera ahashimishije nk’uko tubyifuza mu bijyanye n’ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya, bikaba bisaba ko abantu bose babikoraho ari Inzego za leta, abikirera, amashuri, biradusaba kongera kurebera hamwe icyo twakosora mu byo twakoraga kugirango turusheho kwihuta.”
Ubushakashatsi bw’iyi komisiyo bwerekana ko 84.8% by’inzego za leta, iz’abikorera, amashuri makuru n’imiryango idaharanira inyungu mu mwaka wa 2019-2020 ziyemeje gushyira ubushobozi mu ikoranabuhanga, ariko muri zo 38% zashoyemo 5% by’imari yari igenewe ikoranabuhanga.
Izindi 7.8% zashoyemo hagati ya 50-75% naho inzego zingana na 2.2% zakoresheje hejuru ya 75% by’imari yari igenewe gushorwa mu ikoranabuhanga.
