Mu gihe ikibazo cy’abimukira b’abanyafurika bagwa mu nyanja bashaka kujya i Burayi gikomeje kugaragara, abagikurikirira hafi basanga hakwiye kongerwa imbaraga mu guhindura imyumvire cyane cyane y’abakiri bato bibeshya ko kugera i Burayi bihagije ngo babeho neza.
Ikibazo cy’abimukira b’abanyafurika bagwa mu nyanja bashaka kujya i Burayi gikomeje kugaragara.
Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira OIM igaragaza ko hagati ya 2000 na 2015 abantu ibihumbi 22 baguye mu nyanja ya mediterane bashaka kujya i Burayi. Muri 2016 abarenga ibihumbi bitanu babuze ubuzima, muri 2017 haguyemo abarenga ibihumbi 6 na ho muri 2018 hagwa abarenga ibihumbi 3. Kugera muri Mata 2019 abakabakaba 400 bari bamaze kugwa mu Nyanja.
Ali Abdi ufite inkomoko mu gihugu cya Somalia amaze imyaka 20 atuye mu Rwanda we n’umuryango we. Acuruza ibintu bitandukanye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Ali avuga ko yahisemo kuza mu Rwanda aho kwigana abanyasomalia n’abandi banyafurika biganjemo urubyiruko bamaranira kujya I Burayi bamwe muri bo ndetse bagatakariza ubuzima mu Nyanja ya mediterane, ikintu asanga ari igihombo gikomeye ku mugabane w’afurika.
Kugira ngo Afurika ishobore kwigobotora iki kibazo cy’ingutu ngo impinduka za mbere zigomba guhera mu myumvire .
Nk’uko byemezwe na Emmanuel Ndayizigiye, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abize iby’ubuhinzi muri Israel. HORECO.
Ali Abdi kimwe na Emmanuel Ndayizigiye bavuga ko iki kibazo cy’abimukira kidakemuka kuko hari abakomeza kwibwira ko bakizwa no kujya hanze ya Afurika kandi nyamara amahirwe bayataye iwabo.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byemeye kwakira abimukira nyuma y’uko muri 2017 hagaragajwe amakuru y’uko bamwe mu banyafurika bakorerwa ubucakara mu gihugu cya Libiya mu gihe baba bashaka kwerekeza i Burayi, birengagije nyamara ko abenshi mu banyaburayi baba batifuza na gato kubakira mu bihugu byabo.
Inkuru tuyikesha : RBA
