I Kigali hagiye kumurikirwa imishinga y’ikoranabuhanga

Ibigo 10 bifite imishinga ihiga iyindi mu dushya n’ikoranabuhanga byo mu bihugu birindwi byo ku mugabane wa Afurika, byatoranyiwe kuzamurikira imishinga yabyo mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga itegerejwe i Kigali.

Bifite imishinga y’ikoranabuhanga mu buzima, mu buhinzi, ishoramari n’ubwikorezi, izamurikirwa mu nama ya Africa Startup Summit izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 14-15 Gashyantare 2019.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo, abayiteguye (Africa Tech Summit Kigali ifatanyije na tech publication Disrupt Africa) batangaje ko mu mishinga y’ibigo birenga 100 byasabye, hatoranyijwemo iy’ibigo 10 birimo bibiri byo mu Rwanda.

Iyo mishinga biteganyijwe ko izamukirwa imbere y’inzobere mu by’ikoranabuhanga zirenga 400, abafatanyabikorwa, itangazamakuru n’abandi.

Ibigo bizamurika imishinga

7keema: Ni ikigo cy’abanya- Misiri gifite ikoranabuhanga rifasha abantu bari mu rugo gusaba serivisi z’ubuforomo bakoresheje telefone igendanwa.

Appy Saude: Ni ikigo cy’ikoranabuhanga cy’abanya-Angola, rifasha abarikoresha gushaka no gusaba kubonana n’umuganga.

Complete Farmer: Ni ikigo cy’ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi cy’abanya-Ghana, rifasha abarikoresha gucunga neza ubutaka bakoresheje udukoresho twabugenewe.

DéMars: Ni ikigo cyo mu birwa bya Maurice, gifite umushinga wifashisha ikoranabuhanga rigezweho rya blockchain kuri telefone mu kwishyura.

Ubusanzwe Blockchain bwifashishwa mu guhererekanya ibicuruzwa n’izindi serivisi binyuze muri mudasobwa y’ugura n’ugurisha, bigafasha umukiliya kwizera ibyo agiye kugura.

Exuus: Ni ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda, ryifashishwa mu guhanahana amakuru yo kubitsa no kuguriza.

Jetstream Africa: Ni ikigo cy’abanya-Ghana, gifite ikoranabuhanga rifasha ibigo bicuruza ibiribwa kugura umusaruro babitunganyamo ku bahinzi.

Leaf: Ni ikigo cy’ikoranabuhanga gikorera mu Rwanda, gifite ikorababuhanga rifasha impunzi kugera kuri serivisi z’ishoramari.

Moja Ride: Ni ikigo cy’abanya- Côte d’Ivoire, gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu gushaka, gufata no kwishyura umwanya mu modoka zikora ingendo mu mijyi.

OZÉ: Ni ikigo cy’abanya-Ghana, gifite ikoranabuhanga ryifashisha telefone mu kongerera ubushobozi abashoramari baciriritse, bubafasha gukora neza no kongera igishoro.

RideSafe: Ni ikigo cy’abanya-Kenya cyifashisha ikoranabuhanga rigezweho rya blockchain mu gutanga ubufasha ahabaye impanuka.

Ibyo bigo bizaba bifite amahirwe yo kwitabira n’izindi nama z’ikoranabuhanga zizabera i Kigali.

Umuyobozi wa Disrupt Africa yateguye iyi nama, Gabriella Mulligan, yavuze ko bishimiye kwakira imishinga myinshi kandi myiza, gutoranyamo 10 bitari byoroshye kandi ko hari icyizere ko izahakura abafatanyabikorwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top