Ibigo by’Imari bikwiye kujya biherekeza imishinga y’abasaba inguzanyo ntihombe-Rwabukumba

Umuyobozi w’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Celestin Pierre, yatangaje ko ibigo by’imari na banki bidakwiye kugurisha imitungo y’abananirwa kwishyura inguzanyo ahubwo ko bikwiriye kureba uburyo bajya baherekeza imishinga y’abasaba inguzanyo ntihombe.

Rwabukumba yongeraho ko abantu bakwiye gukoresha amafaranga icyo baba bayasabiye ndetse na za banki zikagenzura neza imbanzirizamishinga z’abasaba inguzanyo kuko ngo igisubizo gituruka mu bucuruzi ubwabyo.

Yagize ati “Gukurikirana umuntu banki yahaye inguzanyo nta bwo ari cyo gisubizo cyonyine, igisubizo gituruka mu bucuruzi ubwabwo, bivuze ngo iyo umuntu agiye gusaba umwenda muri banki, aba yarakoze umushinga runaka agomba gushyira mu bikorwa uko bigomba, na we kandi aba yariteguye ko igihe bimunaniye hari ingwate aba yaratanze, icyo gihe iyo ugiye gukora ubucuruzi, byose urabiteganya”.

Umuyobozi w’isoko ry’imari n’imigabane, Rwabukumba, asobanura ko hagombye gushyirwa imbaraga cyane cyane mu iteganyamigambi ry’ubucuruzi, n’amafaranga icyo bayasabiye akaba ari cyo akoreshwa.

Ati “Bibuke ko amafaranga atari aya banki, amafaranga ni ayawe nange kuko dushyiramo amafaranga kugira ngo banki ibone ayo itanga, ni yo banki ifata igihe gito ikayatiza abantu mu gihe kirekire, icyo gihe ni yo mpamvu ubona iki kibazo kikiri ikibazo gikomeye ku nguzanyo zihenze mu Rwanda”.

Rwabukumba akomeza avuga ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bahomba, bityo banki zigatereza imitungo icyamunara.

Yagize ati “Iyo ugeze ku bahomba banki ikajya kugurisha imitungo yabo, impamvu zibitera zo ni nyinshi ku buryo butandukanye, hari imishinga iba yarizwe nabi, hari umushinga uba warakozwe nyuma ugahura n’ibibazo n’umuntu yahura nabyo, ariko hari n’imishinga iba yarizwe neza nyuma igacungwa nabi cyangwa igashyirwa mu bikorwa nabi.

Icyo gihe banki nta bwo yabizira kuko banki amafaranga yayo na yo Banki y’Igihugu iba iyacunga, na ba nyiri imigabane baba bayacunga. Banki iba igomba gucunga ko amafaranga y’abaturage babitsa aruta ay’abanyamigabane kuko amafaranga y’abaturage ni yo akomeye kuruta ay’abanyamigabane”.

Rwabukumba yongeraho ko imishinga yazahaye yabuze uko ishyirwa mu bikorwa ko iyo ishobora gutabarwa ariko ngo hari iyo umuntu asanga yararenze igaruriro.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top