Ibihe by’ingenzi byo gukaraba intoki buri wese akwiye kubahiriza

Abanyarwanda barakangurirwa kubahiriza ibihe by’ingenzi byo gukaraba intoki kugira ngo bibafashe gukumira indwara zituruka ku mwanda zitandukanye zirimo inzoka zo mu nda n’impiswi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Mukamunana Alphonsine ushinzwe Ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko imibare igaragaza ko igipimo cyo gukaraba intoki mu gihugu kikiri hasi kuko kiri kuri 5%.

Abanyarwanda bakaba bakwiye gukomeza kwirinda indwara zituruka ku mwanda, bakubahiriza ibihe byo gukaraba intoki kandi bakoresheje amazi meza n’isabune. Hifuzwa ko umuco wo gukaraba intoki wakomeza gutera imbere ukava kuri kiriya gipimo uriho ubu.

Agaruka ku bihe by’ingenzi byo gukaraba intoki, yavuze ko ari 5; umuntu aba agomba kuzikaraba avuye ku musarani, agiye gutegura amafunguro, agiye kurya, umubyeyi akazirikana no kuzikaraba igihe agiye kugaburira umwana no kumwonsa, no kuzikaraba igihe cyose zanduye.

Mukamunana yongeraho ko ubukangurambaga bukomeje kuko guhindura imyumvire bisaba guhozaho kugira ngo indwara zituruka ku mwanda zirusheho kugabanuka, dore ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 (DHS 2015) bugaragaza ko mu bana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko, abagera kuri 12% bahura n’impiswi nk’imwe mu ndwara zikomoka ku mwanda.

Imibare kandi yerekana ko muri rusange 18% by’Abanyarwanda ari bo bivuza indwara zikomoka ku isuku nke.

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu bukangurambaga bw’isuku ku buryo imyumvire igenda ihinduka kandi abagize isuku umuco imibereho yabo yarahindutse.

Umwe mu baturage witwa Yankurije Xaverine utuye mu Kagari ka Runyinya, mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, ni umubyeyi w’imyaka 54, avuga ko imibereho ye yahindutse bitewe n’ubumenyi yavomye mu bukangurambaga bw’isuku.

Yagize ati: “Kera umuntu yavaga mu bwiherero akumva ibyo gukaraba intoki nta cyo bimubwiye, ariko twasobanukiwe ko ugomba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa waba uri umubyeyi ufite umwana muto, igihe yitumye umaze kumuhanagura ugomba gukaraba intoki, waba ugiye kumwonsa na bwo ukazikaraba kugira ngo utamwanduza indwara. Ikindi ni igihe ugiye gutegura amafunguro na mbere yo kurya”.

Mukamunana Alphonsine ushinzwe Ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko ubuzima bw’umuntu aba abufite mu biganza bye, akaba akwiye kwita ku isuku y’intoki kuko zimufasha mu bintu byinshi.

Ati: “Ubuzima bwawe ubufite mu biganza byawe kuko ikintu cyose ugikoresha intoki, nukenera kwiyuhagira, kwambara, kwishima, nujya kurya, nujya ku bwiherero, gufura, n’ibindi byose ubikoresha intoki, ni yo mpamvu uko ubona intoki zigufasha ibintu byose n’ubuzima ugomba kubwitaho ukazikaraba kandi ukoresheje amazi meza n’isabune”.

Akangurira abantu no kwita ku isuku yo mu kanwa, isuku ku mubiri wose, iy’aho barara n’iy’aho batuye n’ahabakikije.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 − 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top