Ibihugu 9 ni byo bizitabira irushanwa ry’Afurika rizabera i Rubavu

Tariki 13 Nyakanga 2019 i Rubavu mu Ntara y’u Burengerazuba  hazabera irushanwa ry’Afurika mu mukino wa “Triathlon” ukomatanya imikino 3 irimo koga, kunyonga igare no kwiruka  ku maguru “ African  Triathlon Cup 2019”.

Iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri dore ko no muri 2018 ryari ryabereye mu Rwanda uyu mwaka rizitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 35 bavuye mu bihugu 9 birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Kenya, u Burundi, u Buyapani, Pologne, Turukiya, Maroc na Misiri.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” , Mbaraga Alexis ubwo  habaga ikiganiro n’itangazamukuru  tariki 09 Nyakanga 2019 yatangaje ko imyiteguro irimo kugenda neza kandi banishimira ko ubwitabire bwiyongereye kuko ubushize hari hitabiriye abakinnyi 17 gusa.

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rizabanzirizwa n’amahugurwa y’abasifuzi  25  kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 10 kugeza tariki 12 Nyakanga 2019 akabera i Rubavu. Aya mahugurwa   azayoborwa  n’umufaransa Dominique Frizza  usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Bufaransa akaba yaroherejwe n’ishyirahamwe  ry’umukino wa Triathlon  ku Isi “ITU”.

Uretse iri rushanwa, tariki 01 Nzeri 2019 i Kigali hazabera irushanwa ariko rikomatanya imikino ibiri yo kunyonga igare no kwiruka ku maguru “Duathlon”, iri rushanwa rikaba rizaba  mbere y’inama rusange y’ishyirahamwe  ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “CGF” izaba tariki 03 kugeza 06  Nzeri 2019.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda  bazategura iri rushanwa bafatanyije n’umuterankunga wabo, Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyabo cya Coca Cola. Umuyobozi ushinze ishami ryo guteza imbere ibicuruzwa bya Coca Cola,  Bahinzi Laurent  yavuze ko bamaze igihe bakorana n’iri shyirahamwe kandi babonye hari byinshi bungutse  mu kwamamaza no kumenyekanisha igicuruzwa cyabo cya Coca Cola.

Yakomeje avuga ko banasabye ko uretse guhemba abakinnyi bakuru bazongeramo n’ikiciro cy’abakiri bato mu rwego rwo kubakundisha umukino.

Uko isiganwa rizagenda

 Abasiganwa bazakora metero 750 mu mazi, bakore kirometero 20 mu kunyonga igare basoze biruka n’amaguru (5km) aho bazakora kirometero 25 na metero 750. Iri rushanwa riri  ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga  rikaba rinahesha  abakinnyi amanota yo kwemererwa gukina imikino Olempike izaba umwaka utaha muri 2020.

Abazaba bahagarariye iri rushanwa ni Catherine Jennings ba Ida de Cordier Alexandra boherejwe n’ishyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika.

Nk’uko Mbaraga Alexis yabitangaje, umukinnyi wa mbere mu byiciro byombi, abagore n’abagabo azahembwa amadorari 500 gusa bazanagenera igihembo umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza ndetse n’abakiri bato.

Iri rushanwa ry’Afurika rizabera mu Rwanda rikaba rizaba ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika “ATU”, Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo cya Coca Cola, SORAS, RDB ndetse n’Akarere ka Rubavu.

Umwaka ushize wa 2018, mu Bagabo uwa mbere yabaye Jean Paul Burge wo muri Namibia naho mu bagore Jodie Berry wo muri Afurika y’Epfo yegukana umwanya wa mbere aho yakurikiwe na Uwineza Hanani ukomoka mu Rwanda uzitabira irushanwa ry’uyu mwaka nyuma y’amezi agera kuri abiri yitoreza i Buriyi muri  Luxembourg akaba aza kugera mu Rwanda uyu munsi tariki 10 Nyakanga 2019.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top