Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ikumira ry’icyorezo cya Coronavirus cyakoma mu nkokora ubucuruzi mu muryango, buri gihugu kigiye guhabwa ibikoresho byo gupima icyo cyorezo birimo n’ibigendanwa mu modoka.
Yabitangaje mu kiganiro ku bucuruzi bukorerwa muri uwo muryango, hahamijwe kureba uko abacuruzi n’ibyo batwara mu bihugu binyamuryango bitakomwa mu nkokora n’icyorezo cyangwa abacuruzi bakaba bamwe mu bagikwirakwiza igihe baba batapimwe neza cyangwa ngo bumve ingamba zo kukirinda.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko buri gihugu gisanzwe gifite ibikoresho byo gupima ariko hari n’ibindi bigiye guhabwa byo kurushaho kwirinda gukwirakwiza icyo cyorezo cyane ko bibiri muri bitandatu ari byo bitaratangazwa ko byagezemo Koronavirusi.
Ati, “Ubundi buri gihugu hari ibikoresho gifite ndetse hari n’inkunga y’amahanga yagiye iza muri Afurika; hari biriya bikoresho by’uriya Mushinwa Jack Ma wa Alibaba yohereje mu bihugu byose by’Afurika birimo n’ibihugu by’uyu muryango wa EAC, hanyuma hakaba n’ibikoresho byahawe uyu muryango, inkunga y’amahanga cyane cyane inkunga y’Abadage.
Hari ibikoresho byo gupima 100 kuri buri gihugu byatanzwe hanyuma hakaba n’ibindi 500 kuri buri gihugu nabyo bigiye kongera guhabwa buri gihugu; ni ukuvuga ko buri gihugu kizaba gifite ibyo gupimisha 600.
Yakomeje avuga ko hazakurikiraho no guhabwa ibikoresho byitwa mobile. Ati “Ni za laboratwari ngendanwa zizahabwa buri gihugu. Ngira ngo u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Amajyepfo bazaba bafite laboratwari imwe, hanyuma Tanzania, Kenya na Uganda bafite abaturage benshi bazaba bafite laboratwari zigendanwa ebyiri.
Ibyo byose rero ni inkunga y’amahanga Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC ariko bikiyongera no ku bikoresho ibihugu bisanzwe bifite ndetse byanakuye ku nkunga y’amahanga.”
Yakomeje asobanura igihe bizazira, ati “Hari ibyaje; ibyo 100 byo gupima byaje hanyuma izo laboratwari zo ziri Arusha (Tanzania) zarahageze hasigaye kuzizana muri buri gihugu hanyuma izo zindi zo ngira ngo mu minsi iri imbere nazo zizaba zabonetse uko ari 500 zo gupima kuri buri gihugu, nazo ngira ngo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha zizaba zabonetse.”
Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bafakulera Robert, yahamije ko nta kibazo abacuruza ibicuruzwa by’ibanze byo kurya n’iby’imiti barahura nabyo mu nzira kandi ko n’abashoferi ubuzima bwabo bumeze neza, barara ahazwi bakagera ku gihe aho bajyanye ibicuruzwa babivanye ku byambu.
