Ibihugu byemeye kwakira impunzi zituruka muri Libya byiyongereye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) riravuga ko hari ibihugu by’i Burayi byemeye kwakira bamwe mu mpunzi z’Abanyafurika zimaze igihe zigerageza kujya i Burayi.

Ibi bivuzwe mu gihe zimwe muri izo mpunzi zakiriwe mu Rwanda zivuye muri Libya zikomeje kugaragaza ko zishimiye uko zibayeho mu Rwanda, ariko zikagaragaza ko icyifuzo cyazo cya nyuma ari ukujya i Burayi.

Mu mpera z’ukwezi kwa cyenda nibwo icyiciro cya mbere cy’impunzi 66 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda, mu gihe kitagera ku kwezi u Rwanda rwakira ikindi cyiciro cy’impunzi 123.

Itsinda ry
Itsinda ry’abayobozi bahagarariye ibihugu byabo mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe bari basuye inkambi ya Gashora icumbikiye impunzi zavuye muri Libya

Bose uko ari 189 kuri ubu bari mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera. Benshi bavuga ko bishimiye uburyo babayeho mu Rwanda, ariko na none bakagaragaza ko batifuza kuhatinda kuko bagifite inyota yo kujya i Burayi.

Maharil Dawit ukomoka muri Eritrea agira ati “Ndashimira cyane Guverinoma y’u Rwanda yatwakiriye neza ituvanye mu bibazo bikomeye twarimo muri Libya, gusa ariko ndifuza ko banshakira igihugu kinyakira i Burayi kuko hari uburezi buri ku rwego rwo hejuru hakaba n’akazi. Gusubira mu gihugu cyanjye simbishaka kuko hari ubutegetsi bw’igitugu. Usubiyeyo bashobora kugufunga hagati y’imyaka itandatu n’icumi. Nta mahitamo mfite rero yo gusubira mu gihugu cyanjye”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ushinzwe agace ka Afurika y’Iburasirazuba n’ibiyaga bigari, Clementine Awu Nkwete Salami, avuga ko batangiye ibiganiro n’ibihugu by’i Burayi, kugira ngo haboneke ibyakwemera kwakira izo mpunzi.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu hari ibihugu birimo n’u Busuwisi byemeye kuzakira, ariko bikaba bikiri bike ku buryo ubuvugizi bukomeje.

Agira ati “Guverinoma z’ibihugu bimwe zateye intambwe mu kwakira zimwe muri izo mpunzi. Gusa ibyemeye kuzakira biracyari bike ugereranyije n’umubare w’impunzi, ariko tuzakomeza kuvugana n’abafatanyabikorwa bacu, kugira ngo haboneke ibindi bihugu byazakira. Ni yo mpamvu navuze ko turi gushaka ibisubizo bitandukanye. Tuzabaganiriza tugenzure n’umutekano mu bihugu bakomokamo, ariko tunarebe niba bujuje ibisabwa ngo bakirwe mu bihugu by’i Burayi bifuza kujyamo. U Busuwisi ni kimwe mu bihugu byamaze kwemera kwakira bamwe, ibindi na byo ni bimwe mu bihugu bya Scandinavia”

Clementine Awu Nkwete Salami (uri hagati wambaye ijipo) avuga ko hari ibihugu by
Clementine Awu Nkwete Salami (uri hagati wambaye ijipo) avuga ko hari ibihugu by’i Burayi byagaragaje ubushake bwo kwakira zimwe mu mpunzi zishaka kujya i Burayi

Mu gihe HCR ikiri gushaka ibihugu byakwemera kwakira izo mpunzi, bimwe mu bihugu bya Afurika ngo bigiye kugera ikirenge mu cy’u Rwanda byakira zimwe mu mpunzi zikiri muri Libya.

Abahagarariye ibyo bihugu mu muryango wa Afurika yunze ubumwe babivuze nyuma y’uko mu cyumweru gishize basuye inkambi yakiriye ibyiciro bibiri by’impunzi zimaze kwakirwa mu Rwanda, bakavuga ko bikwiye gutanga isomo no ku bindi bihugu bya Afurika.

Abasuye impunzi basobanuriwe uko zibayeho muri iyo nkambi
Abasuye impunzi basobanuriwe uko zibayeho muri iyo nkambi

Patrick Kapua uhagarariye Sierra Leone mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe agira ati “Ibyo twabonye hano ni byo byatera ishyaka ibindi bihugu bya Afurika kugera ikirenge mu cy’u Rwanda. Nababwira ko nyuma y’uyu munsi muzatungurwa no kumva ko ibindi bihugu byinshi byemeye kwakira impunzi kubera iyi ntambwe u Rwanda rwateye.

Ni na yo mpamvu twafashe icyemezo cy’uko Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe n’amakomite ashinzwe iki kibazo yaza akareba uko bimeze. Nidusubirayo tuzahita dukora ubuvugizi ku bihugu kugira ngo bifungure amarembo byakire abavandimwe na bashiki bacu bari mu kaga.”

Crisantos Obama Ondo uhagarariye Guinea Equatorial mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe na we yagize ati “Igihugu cye kiri gusinya amasezerano hagati ya HCR n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mu gihe gito cyane Guverinoma ya Guinea Equatoriale izaba yasinye amasezerano yo kwakira impunzi, ariko kuri iyi nshuro si impunzi zivuye muri Libya, ahubwo twahisemo kwakira impunzi ziri mu nkambi muri Ethiopia.”

Kugeza ubu u Rwanda na Niger ni byo bihugu byonyine byari byarashyizeho uburyo bwa “Emergency Transit Mechanism” bwo kwakira impunzi ziri mu nkambi zo muri Libya. U Rwanda rwishimira ko rwabashije kuzivana mu kaga zarimo muri Libya, rukavuga ko abifuza kuguma mu Rwanda rwiteguye kubakira, ariko rudashobora gufata icyemezo ku mahitamo y’aho izo mpunzi zifuza kuba.

Zimwe muri izo mpunzi ziri mu Rwanda zishimira uko zakiriwe mu Rwanda
Zimwe muri izo mpunzi ziri mu Rwanda zishimira uko zakiriwe mu Rwanda

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
52 ⁄ 26 =


IZASOMWE CYANE

To Top