Ibihugu byerekana imikino y’Igikombe cya Afurika byariyongereye

Umubare w’Ibihugu byerekanye imikino y’umupira w’amaguru y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2019 wariyongereye, ukaba waravuye ku bihugu 13 ugera kuri 30 bingana na 60%, nk’uko byatangajwe na Arthur Asiimwe, Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyafurika w’ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho.

Mu myaka myinshi yatambutse uburenganzira bwo kwemerera ibihugu gutambutsa iyi mikino bwatangwaga n’ibigo bitari ibyo muri Afurika ku buryo bitoroheraga ibihugu kwigondera ibiciro.

Mu gikombe cya 2019, urwego ruhuriyemo ibihugu bya Afurika rwitwa African Union of Broadcasting (AUB) ni rwo rufite inshingano zo gutanga uburenganzira bwo guhitisha iyi mikino ku mateleviziyo atandukanye, bikaba byaroroheye ibihugu  bya Afurika kubasha kwerekana iyi mikino.

Mu nama Ishyirahamwe Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho yateranye kuri uyu wa Kane, abayitabiriye bashimye Perezida Paul Kagame ko ari we watanze igitekerezo cyo kuba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryareba uburyo ugutanga uburenganzira bwo  kwerekana imikino ya CAN byahabwa ibigo byo muri Afurika bikaba ari byo bibikora.

AUB ni urwego rwashinzwe mu 1962, rukaba rufite icyicaro i Dakar muri Senegal, rukaba ifite ibihugu by’ibinyamuryango 45.

Imikino y’iki gikombe cya Afurika y’uyu mwaka yakiriwe na Misiri, aho yatangiye tariki ya 21 Kamena uyu mwaka.Kuri ubu hakaba hategerejwe umukino wanyuma uzaba kuri uyu wa Gatanu, ugahuza Algeria na Senegal.

Nk’indi mikino itandukanye yatambutse, Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ruzerekana uyu mukino binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse na KC2.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top