Abamotari baracyategereje utwuma turanga aho moto iherereye mu gihe yibwe cyangwa iri mu kazi, dufite ikoranabuhanga rizwi nka GPS (Global Positioning System).
Perezida w’Ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel, yavuze ko hagitegerejwe ibwiriza rizatuma batangira iyo gahunda.
Rukundo Julien, umumotari ukorera mu karere ka Gasabo, avuga ko yigeze kumva ibyo gushyira utwo twuma muri za moto ariko atazi aho byaheze.
Ati: “Ahubwo muzatubarize aho utwuma bavugaga tuzajya dutuma batatwiba moto twaheze. Ni utwuma batubwiraga ko moto izaba igafite uwayiba yahita afatwa kuko baba bareba aho moto iri mu gihugu.”
Karangwa Eric, ati: “Narabyumvise ariko sinavuga ngo ni nde wari kudushyiriramo utwo twuma. Batwita GPS tugaragaza aho moto igeze. Hashize nk’imyaka ibiri cyangwa umwe urenga kuko nabyumvanaga bagenzi bange. Nta moto zikibwa cyane ariko tubonetse n’izikibwa zajya zifatwa kuko ntibyabura.”
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mwuga wo gutwara abantu kuri moto, Ngarambe Daniel, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) yavuze ko hari icyatindije iyo gahunda ariko igihari kandi izagerwaho.
Ati “Hari abayigura ku giti cyabo bakayishyiramo, kuko hari izizifite, ariko noneho ibwiriza ryo kuzishyiramo zose ni ryo dutegereje ko rijya mu bikorwa, ubu nta bwo byari byatangira kuba itegeko ko moto yose itwara igomba kuba iyifite. Ibwiriza ni ikigo Ngenzuramikorere RURA kirishyiraho, nk’uko biri mu modoka zitwara abagenzi no muri moto naho bifuje ko zajyamo kuko hakundaga kubonekamo ibibazo byinshi, abantu bamwe bagatwara bakambura ba nyirazo abandi bagakora amakosa mu muhanda ugasanga umuntu arihisha ntagaragara, ugasanga n’abajura ubwabo na bo baraziba, ugasanga igihe cyose birateza igihombo mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.”
Ngarambe yakomeje avuga ko babiganiriye n’ubuyobozi bw’abamotari ubwabo, bemeranywa ko ibyiza habanza kubaho ibijyanye no gushyira abamotari mu ikoranabuhanga, bakamenya umubare wa moto zihari, moto nshya yinjiyemo ikabarurwa n’ivuyemo ikamenyekana.
Ati “Kuko wasangaga nk’imibare y’abamotari n’iya moto ubwayo na yo tutayizi; twumvikana ko rigomba kujyaho kugira ngo ibyo bintu bikorwe neza n’umwuga ugende neza. Twabiganiriyeho kandi na RURA n’inzego za polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ubundi ibwiriza ryavugaga ko twakagombye gutangira mu kwezi kwa mbere 2019, mu nama twakoranye ariko twakoranye n’inzego za RURA n’izindi zitandukanye twemeza ko mu kwezi kwa Nyakanga 2019 ibyo bintu bigomba gutangira ariko hari ibintu byagiye bibonekamo byatumye bidahita bitangira.”
Muri ibyo birimo kuba umubare w’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ari benshi, hakaba n’abandi babanje guhura n’ibibazo by’uko bagiraga moto zitabanditseho, bakabanza gushaka ba nyirazo kugira ngo bahinduze ibyangombwa abandi babone indangamuntu zabo bituma habamo kugenda gake.
Ngarambe ati “Ikiza twifuje nk’ubuyobozi ni uko ibyo bibazo byabanza bigakemuka, abamotari bose moto zabo zikambara iyo mashini, bitavuze ngo abantu bamwe bayishyizemo abandi ntibayishyizemo kuko iyo bamwe bazishyizemo abandi batazishyizemo byanze bikunze ubona ko nta gahunda bifite.”
Muri gahunda yo kwinjira mu mikorere y’ikoranabuhanga kandi abamotari basabwa gukoresha uburyo bwo kwishyurwa amafaranga n’umugenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo hatabaho guhenda umugenzi no kumuca amafaranga atajyanye n’urugendo.
Perezida wa FERWACOTAMO Ngarambe avuga ko bitahagaze, ahubwo habayemo ikibazo cy’uko bamwe babikoraga abandi ntibabikore, ibigo bitanga izo serivisi bikaba biri kwandika abamotari mu gihugu hose kugira ngo batangirane n’umubare w’abamotari uzwi mu gihugu wiyandikishije.
