Amakuru

Ibikorwa byo Kwibuka ntibikwiye guharirwa bamwe – Sosiyete Sivili

Sosiyete sivili nyarwanda irasaba buri munyarwanda kumva ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 bimureba.

Mu bihe byashize, hari ababonaga ibihe byo kwibuka bigeze bakigira mu mahanga, abandi ugasanga bifungiranye mu bipangu nk’aho kwibuka bitabareba.

Sekanyange Léonard uyobora ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivili nyarwanda, avuga ko na bo barimo kwitegura kwibuka nk’uko n’abandi banyarwanda barimo babyitegura.

Buri muryango wa sosiyete sivile ufite umunsi wihariye wibuka abanyamuryango bawo baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Sekanyange yagize ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko ibikorwa byo kwibuka turimo twitegura, bidakwiye guharirwa bamwe, Abanyarwanda twese dukwiye gufatanya kugira ngo twibuke Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tukifuza ko Jenoside itakongera kubaho.”

Sekanyange avuga ko muri rusange nk’imiryango itari iya Leta, bagira umunsi bahuriraho bakibuka abanyamuryango bao bose ariko bakanibuka muri rusange inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sekanyange avuga ko mu gihe Abanyarwanda bose bafatanyije bakumva ko hari ikibi cyabaye kandi gikozwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, ibyo bigatuma habaho guhindukira abantu bakareba ibyabaye kugira ngo babirwanye kandi bakumva ko bagomba gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, bababa hafi kandi babahumuriza. Ati “Ibyo ni byo dusaba Abanyarwanda n’imiryango itari iya Leta.”

Sosiyete sivili nyarwanda itangaza ko nta mibare izwi y’abari abanyamuryango ba sosiyete sivili bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Sekanyange ashimangira ko imibare itazwi kuko buri muryango uba ufite abawo bishwe muri Jenoside.

Ati “Hari imiryango yariho mbere ya 1994, nka Kanyarwanda n’indi ku buryo abanyamuryango bayo benshi bishwe kuko iyo miryango yavutse ahanini irwanya ibikorwa bibi byakorwaga n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, ugasanga abenshi barishwe kubera ko batahuzaga n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.”

Avuga kandi ko muri Kanyarwanda usanga bafite abo bibuka barenga 100, muri AVEGA ugasanga bafite abarenga 50 bibuka no mu yindi miryango ugasangamo abantu benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sekanyange ahamya ko hataraboneka umwanya wo guhuza imibare y’abahoze ari abanyamuryango ba sosiyete sivili bishwe muri Jenoside kuko hari igihe abantu batabasha kubamenya kuko abenshi barishwe hanyuma hagasigara nka 2 cyangwa 3 bakongera gutangiza umurango bundi bushya.

Ati “Icyo dusaba ni uko buri munyamuryango yakomeza gukusanya amazina y’abantu bishwe muri Jenoside ariko nibura imibare y’ibanze kuri iyi nshuro ya 25 tuzaba dufite imibare y’ifatizo, aho tuzavuga tuti abantu bishwe muri Jenoside bari abanyamuryango b’imiryango itari iya Leta bageze ku mubare uyu n’uyu.”

Ubuyobozi bwa sosiyete sivili nyarwanda buvuga ko binyuze mu munyamuryango wabo wa Ibuka kuko ari na wo uhagarariye sosiyete sivili mu gukurikirana igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside nubwo abandi banyamuryango ngo babikora ariko mu byo bakora harimo kubakira imiryango itagira aho kuba. Ati “Abanyamuryango ba Ibuka barimo GAERG na AERG bagira uruhare mu guha amatungo abacitse ku icumu rya Jenoside, kubafasha mu bijyanye n’imibereho nko kurya n’ibindi.”

Sekanyange asaba ko amadini na yo kwitabira gahunda zo kwibuka kuko ngo ari bwo buryo bwo gukumira ibyabaye mu 1994.

Ati “Amadini akwiye gushishikarira ibikorwa byo kwibuka kuko iyo utibutse ibyabaye nta nubwo ufata ingamba zo kuba wakumira ibyabaye. Kwibuka bigomba kudufasha kwigira ku mateka yabaye mu gihugu cyacu, ku batutsi bishwe muri Jenoside. Abadafite umutima wo kwitabira ibikorwa byo kwibuka bakwiye kubohoka bakitabira ibikorwa byo kwibuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yabwiye Imvaho Nshya ko Ibuka nk’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside hari byinshi bafasha abagenerwabikorwa babo mu gihe cyo kwibuka.

Yagize ati “Hari byinshi tubafasha mu gihe cyo kwibuka nko guherekeza no gufata mu mugongo abagenerwabikorwa bacu igihe bagiye gushyingura. Hari ugutanga ubufasha mu bijyanye n’ihungabana, kububakira no kubaha ubufasha mu bijyanye n’imibereho myiza, urugero ni nko kubaha ibyo kurya.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu imiryango y’abatishoboye barokotse Jenoside bamaze kubakirwa amacumbi yo kubamo arenga ibihumbi mirongo itatu (30.000) ariko ko harimo n’amacumbi menshi yubatswe na Leta ibinyujije mu kigega cyayo cya FARG.

Akomeza avuga ko abarokotse Jenoside bafashwa mu buryo bushoboka nko kuba hari abahabwa amacumbi, abafashwa mu burezi, mu buvuzi no mu bundi buryo bubafasha kuva mu mibereho mibi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 23 =


IZASOMWE CYANE

To Top