Ibipimo bigaragaza ko imfu za Marariya zagabanutseho 60%

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bw’ibanze n’ubuvuzi rusange, Dr. Ndimubanzi Patrick, yatangaje ko ingamba zo kurwanya no kurandura indwara ya Marariya mu Rwanda zatumye imfu za marariya zigabanuka cyane, ku kigero cya 60% kuva mu 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr. Ndimubanzi yavuze ko kuva mu 2014 hari gahunda yihariye yo kurwanya marariya kuko ari bwo yiyongereye cyane, izo gahunda zagize impinduka nziza kuko ikigero cy’abarwaraga marariya cyagabanutse ku kigero cyo hejuru.

Ati “Mu 2015 twari dufite abantu bageze kuri 663 bapfuye bazize marariya muri uwo mwaka, umwaka ushize 2019 hapfuye abantu 200. Twagabanyije imfu za  marariya inshuro 60%.

Ibyo twashoboye kubikora kubera ko ubu imiti isigaye itangwa n’abajyanama b’ubuzima; abantu bipimisha kare noneho bakanivuza hakiri kare. Abantu bafite marariya y’igikatu bakoherezwa kwa muganga hakiri kare”.

Dr. Ndimubanzi yakomeje avuga ko hanongerewe uturere duterwamo imiti yica imibu itera marariya, tuva ku turere dutatu tugera ku turere turenga 10.

Ati “Ahandi dushaka gushyira imbaraga, ngira ngo byaranatangiye, ni uruhare rwa buri wese n’abaturage; iyi miganda dukora, abantu kumenya kwirinda, gukoresha inzitiramibu neza tubahaye na byo biri kugenda bitanga umusaruro bigabanya umubare w’abantu barware marariya.”

Hari kandi gahunda y’akarere u Rwanda ruherereyemo, aho bazajya baganira ku ngamba zigiye gukorwa, bagatangirira gutera umuti rimwe, bakanahanahana amakuru ku buryo imibare y’abarwayi yazamutse bityo bafatire rimwe ingamba.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya marariya mu Kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima Dr. Mbituyumuremyi Aimable, avuga ko mu mwaka wa 2019 abantu 3.700.000 barwaye marariya bavuye kuri 4.800.000 mu 2017, bivuze ko habayeho igabanuka rya 21%.

Imfu z’abahitanywe na marariya zavuye kuri 663 mu 2015 zigera ku bantu 264, bikangana n’igabanuka riri hejuru ya 60%.

Mu kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego ibihugu byiyemeje, uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2020 Minisiteri y’Ubuzima iratangiza gahunda ya ‘Zero Malaria’ mu karere ka Gasabo izagera ku ntego mu 2030.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top