Ibitangazamakuru bitambutsa ‘comments’ zibiba urwango bizajya bikeburwa

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda-RMC rugaragaza ko inzego ziri kwiga ku buryo bwo kuvugurura amategeko no gushyiraho uburyo bwo gukebura ibitangazamakuru byemera gutambutsa ubutumwa buvuga ku nkuru (Comments) bubiba urwango n’ubusebanya.

Ni igisubizo giherutse gutangwa na Uwineza Liliane, Komiseri muri RMC, i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, ku kibazo cyabajijwe n’umwe mu bayobozi mu Karere ka Ngoma, washakaga kumenya niba hari igihano gihabwa igitangazamakuru cyangwa ikinyamakuru cyane cyane mu bikorera kuri interineti gitambutsa ubutumwa buvuga ku nkuru busebya urwego cyangwa umuntu runaka uvugwa mu nkuru.

Rwiririza Jean Marie Vianney Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu abaza iki kibazo, yagize ati “Mfite ikibazo ku binyamakuru bikorera kuri interineti, hari ibyo usanga inkuru yanditswe, iratambutse, ariko umuntu akanyura inyuma, akandika ni urugero ati nka Visi Meya wiriwe usinda’…, n’ibindi bisebanya. Ese aho ngaho umuntu nk’uwo wanditse ubutumwa busebanya, kandi bwibasira umuntu ku giti ke, n’icyo kinyamakuru cyemeye ko iyo ‘comment’ isebanya itambuka, aho ngaho ese hari icyo itegeko ribivugaho; mudusobanurire.”


Rwiririza Jean Marie Vianney Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu (ubanza iburyo) (Ifoto Manishimwe N)

Asubiza iki kibazo, Uwineza Liliane, yagaragaje koko ko hari aho ubutumwa buvuga ku nkuru butambutswa, hari aho buba busebanya, n’ububa bubiba urwango, kandi inzego ziri gushaka uburyo iki kibazo gikemuka.

Ati “Ubutumwa bw’abasomyi (comments) buba buri ku nkuru yanditswe, ubusanzwe ariya mahame ngengamyitwarire y’umwuga, ikiciro yarebyeho ni ku buryo inkuru zitangazwa, ariko koko byaragaragaye ko muri za ‘komanteri’, zirimo izibiba urwango n’iz’amacakubiri, hari izituka Abayobozi b’igihugu… Ubwo rero inzego bireba, si n’urwego rwa RMC gusa; zirimo kubiganiraho kuko abantu bose bamaze kubona ko ari ikibazo.”

Akomeza agira ati “Niba dufite Igihugu nk’u Rwanda muzi amateka yacyo, hakaba hazaho ‘komanteri’ ku nkuru zimeze kuriya zishobora gusubiza abanyarwanda ahabi cyanyuze, byo rwose inzego zarabibonye kandi barimo barabikoraho, haba mu kuvugurura amategeko ngengamyitwarire ndetse no gushaka uburyo ibitangazamakuru bizajya bihitisha ‘komanteri’ zimeze kuriya zibiba urwango, zisebanya , zidafite ikintu zishingiraho; byazajya bikeburwa.”

Hari bamwe mu baturage BATANGAJE ko mu gusoma amakuru kuri bimwe mu binyamakuru bikorera kuri Interineti, bahitamo gusoma umutwe w’inkuru n’igice gito k’ibibanza; hanyuma bagahita bakomereza ku kureba ku byo abasomyi bayivuzeho mu butumwa bwandikwa; ahenshi bugatambuka munsi y’inkuru.

Nk’uko bigaragazwa n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda – RMC, kugeza ubu haraburwa abanyamakuru bafite amakarita y’itangazamakuru basaga 900, n’ibitangazamakuru birimo Ibyandika, Ibitangazamakuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho, n’Ibikorera kuri Interineti; byanditse bikora ku buryo buzwi bisaga 100.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 ⁄ 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top