Ibitangazamakuru byakanguriwe kubahiriza ihame ry’uburinganire

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, MHC, bugaragaza ko hari intambwe imaze guterwa biturutse ku mavugururwa y’inzego z’ubuyobozi yanageze mu nzego z’itangazamakuru.

Gusa ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ihame ry’uburinganire ritubahirizwa uko bikwiye, ari nayo mpamvu ibitangazamakuru bisabwa kuryimakaza no kuryubahiriza, bigaha agaciro abagore mu mwuga.

Uyu ni umwe mu myanzuro yahawe Leta n’ibigo by’itangazamakuru nyuma yo gushyira ahagaragara ubushakashatsi hagamijwe kureba uko ihame ry’uburinganire rihagaze mu bitangazamakuru.

Afungura inama yamurikiwemo ubwo bushakashatsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Mbungiramihigo Peacemaker, yagaragaje ibyakozwe kuva  MHC ihinduriwe inshingano muri 2013 n’impinduka zagaragaye mu itangazamakuru ry’u Rwanda.

Yavuze ko nyuma yo guhuza itangazamakuru na Poritiki y’igihugu no kuvugurura inzego z’ubuyobozi byatumye n’inzego z’itangazamakuru zivugururwa, ahashyizweho poritiki yo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu nzego zose harimo n’itangazamakuru.

Yagize ati “Mu nshingano Inama Nkuru y’’Itangazamakuru yahawe, izihatse izindi ni ubuvugizi ku iterambere ry’itangazamakuru, ubushakashatsi n’ubufatanye n’inzego mu kongera no kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru”.

Avuga ko kuva mu 2013 ubwo MHC yahindurirwaga inshingano, iterambere ry’itangazamakuru ryari ku kigero cya 60% rikaba ryarageze kuri 72% mu mwaka wa 2018.

Mbungiramihigo avuga ko kubaka no kongerera ubumenyi abanyamakuru byavuye kuri 51% mu 2013 bigera kuri 68% mu 2018.

Avuga ko abagenerwabikorwa bishimira ubumenyi bwatanzwe mu itangazamakauru ku kigero cya 78%. N’ubwo hari intambwe yatewe ngo inzira iracyari ndende, aho avuga ko nyuma y’imyaka 6 amavugururwa abaye mu itangazamakuru hakiri byinshi byo kwitaho birimo n’ihame ry’uburinganire mu bitangazamakuru.

Mbungiramihigo avuga ko ikifuzo cya Leta ari uko umubare w’abagore bakora itangazamakuru wakwiyongera, abagore bashinga ibitangazamakuru byabo bakiyongera ndetse n’abagore bayobora ibitangazamakuru bakiyongera.

Pasiteri Uwimana Jean Pierre, umwe mu itsinda ryakoze ubushakashatsi ari na we wasobanuye ibyabuvuyemo,  yavuze ko bakoreye ubushakashatsi kuri tereviziyo 14, amaradiyo 33, ibitangazamakauru byandika 34 n’ibitangazamakuru byo kuri murandasi 100 naho abanyamakuru bose babajijwe muri ubwo bushakashatsi bakaba 355.

Yagaragaje ko  umubare w’abantu bakora itangazamakuru mu Rwanda  ari 1025 bagizwe n’abagore 244 bangana na 23.8%  n’abagabo 781 bangana na 76.2%.

Ibitangazamakuru bigaragazwa ko bikorera ku butaka bw’u Rwanda ni 181, ibigera ku 161 ni byo bikora by’ukuri, ibindi ngo ni baringa.

Ku bijyanye n’uburyo ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu gushyira abakozi mu myanya mu bitangazamakuru mu Rwanda, ubushakashatsi bwagaragaje ko Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA) gifite abakozi 131, muri bo 27.5% ni abagore naho 72.5% ni abagabo.

Uwimana avuga ko bigaragara ko umubare munini w’abagabo mu itangazamakuru rya RBA ari munini ugereranyije n’uw’abagore.

Mu bushakashatsi bwakozwe, ababajijwe impamvu abagore ari bake mu mwuga w’itangazamakuru, aho bavuga ko umusaruro w’abagore utagaragara cyane kubera imiterere yabo yo gutwita no kujya mu mihango y’abakobwa buri kwezi, bigatuma muri ibyo bihe ngo batanga umusaruro muke ugereranyije n’abagabo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibitangazamakuru 49% bikoresha abagore bari hagati ya 1 na 2, naho abagera kuri 36% bakavuga ko ihame ry’uburinganire mu itangazamakuru rikiri hasi.

Izindi mpamvu zituma abagore bakiri bake mu itangazamakuru, ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi batarabyumva, kandi bamwe mu bagore ntibigirira ikizere mu kazi abandi bakaba batarashobora guhuza inshingano z’akazi n’ak’ingo bubatse.

Muri rusange abakora umwuga w’itangazamakuru 39.5% bavuga ko ihame ry’uburinganire rikiri hasi naho abagera kuri 57.1% bakavuga ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu bitangazamakuru, abagera kuri  0.4% bo ntacyo basubije.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abayobozi b’ibitangazamakuru 6.2% ari bo bita ku ihame ry’uburinganire mu kwinjiza abakozi mu kazi, 52.8% bita ku bumenyi umukozi afite, 25.5% bareba uburambe umukozi afite mu kazi, 13% bareba uko umukozi winjijwe yoroherana mu mibanire ye n’abandi.

Mbaraga Paul, Umwarimu muri kaminuza akaba  n’umuyobozi wa kimwe mu bitangazamkuru bikorera mu Rwanda, anenga ubushakashatsi bwakozwe kuko bushingira ihame ry’uburinganire  ku mubare w’abagore muto  bari mu itangazamakuru aho gushingira ku mumaro n’umusaruro batanga muri ako kazi.

Uwamariya Brigitte, umuyobozi wa kimwe mu bitangazamakuru, avuga ko ibitangazamakuru byinshi bidafite umurongo ujyanye n’uburinganire, agasaba ko washyirwaho.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =


IZASOMWE CYANE

To Top