Ibitaramo bibiri byari bikomeye kuri iki cyumweru byahagaritswe bitunguranye

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibitaramo bibiri byari bitegerejwe na benshi byahagaritswe, kubera kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Ibyo ni igitaramo cya Cecile Kayirebwa cyiswe ‘Ikirenga mu bahanzi’, ndetse n’icya Adrien Misigaro cyiswe ’Each One Reach One’.

Muri iryo tangazo, Umujyi wa Kigali wagize uti “Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020, bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko inzego z’ubuzima n’zindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo, Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura”.

Abari barahawe impushya n’Umujyi wa Kigali na bo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo.

Mu kurengera ubuzima bw’abaturage, Umujyi wa Kigali wibukije abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, resitora, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe.

Umujyi wa Kigali kandi urasaba abantu kwitwararika no gukurikiza amabwiriza, mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Gusubikwa kw’ibi bitaramo byatangiye kunugwanugwa ku mugoroba wo kuwa gatandatu bucya ngo ibi bitaramo bibe.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye n’umwe mu bahanzi bakomeye bari bategerejwe muri Each One Reach One, amubaza niba koko ibivugwa ko igitaramo cyasubitswe, avuga ko bamenyeshejwe ko gishobora gusubikwa, ariko avuga ko bakiri mu biganiro n’Umujyi wa Kigali.

Uwo muhanzi yagize ati “Turacyari mu biganiro n’Umujyi wa Kigali, ariko nizeye ko igitaramo kiza kuba nduzi hari amahirwe”.

Ahagana saa Sita zo kuri iki cyumweru, twongeye kuvugana na wa muhanzi, atubwira ko Minisiteri y’Ubuzima ari yo yonyine iri butangaze umwanzuro wa nyuma kuri iki gitaramo.

Gusa ubwo twavuganaga ku nshuro ya kabiri, byumvikanaga ko abahanzi nta cyizere bafite ko iki gitaramo cyaba kikibaye.

Muri ayo masaha ni na bwo twavuganye n’umwe mu bateguye igitaramo “Ikirenga mu Bahanzi” cyagombaga gushimirwamo Kayirebwa, aragira ati “Twaserereye ntabwo ibintu birajya ku murongo, ariko igitaramo gishobora kutaba. Nihagira igihinduka ndakumenyesha”.

Bidatinze mu masaha macye, ni bwo Umujyi wa Kigali wahise utangaza ko ibi bitaramo bisubitswe mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ikirenga mu Bahanzi cyari kubera mu ihema rya Camp Kigali, mu gihe Each One, Reach One cyo cyari giteganyijwe kubera ku Intare Conference Arena Rusororo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 + 29 =


IZASOMWE CYANE

To Top