Amakuru

Ibiti ibihumbi 200 bigiye guterwa mu mujyi wa Kigali

Mu gihe kuri icyi cyumweru mu Bwongereza hatangira inama nkuru y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP26, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko muri uyu mwaka mu mujyi hazaterwa ibiti birenga ibihumbi 200 kugira ngo iterambere ry’umujyi rirusheho kujyana no kubungabunga ibidukikije.

Kiyovu rwagati mu Mujyi wa Kigali, ni kamwe mu duce dutuma umurwa mukuru w’u Rwanda unogera ijisho abawugezemo bakishimira kugenda mu mujyi utoshye. Abatuye Kigali bagaragaza ko basobanukiwe neza akamaro k’ibiti mu mibereho y’abantu n’ingorane bahura na zo ibiti biramutse bidahari.

Ku rundi ruhande ariko hari ibice by’umujyi bitagaragaramo ibiti byinshi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa akavuga ko hari ibyo bateganya gukora kugira ngo iterambere ry’umujyi ridasiga inyuma ibidukikije.

Guhangana n’ibyuka byangiza ikirere ni imwe mu ntego z’inama nkuru y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe COP26 itangira kuri icyi cyumweru mu gihugu cy’uBwongereza.

 Dr Charles Karangwa ukurikirana ibyerekeye kurengera ibidukikije ku rwego mpuzamahanaga asanga iyi nama ishobora kuzana impinduka nziza mu kurengera ibidukikije

Mu gihe muri 2050 ibihugu byiyemeje kuba byageze ku bukungu bushingiye ku kutangiza ibidukikije ubu u Rwanda rwamaze kugera ku ntego yo gutera amashyamba kuri 30% by’ubuso bw’igihugu rukaba runafite intego yo kugabanya ibyuia byangiza ikirere ku kigero cya 38% muri 2030.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top