Jenoside yakorewe Abatutsi yabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye byerekana itegurwa ryayo kuko ari umugambi wari warateguwe na Leta igihe kirekire. Muri iyi nyandiko, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, iragaragaza bimwe mu bikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa ryayo byaranze amatariki ya 26-31 Mutarama 1991-1994.
RTLM yakanguriye Abahutu kwanga Abatutsi n’Ababiligi bo muri MINUAR
Ku itariki ya 27 Mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bibi cyane bihamagarira Abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku wa nyuma ngo kuko abasirikare b’Ababiligi ba MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi.
Ibyo biganiro byaje bikurikira inama yari yahuje abayobozi bakuru ba MRND barimo umunyamabanga mukuru wayo, Joseph Nzirorera, visi perezida Edouard Karemera, Jean Pierre Habyarimana (umuhungu wa Perezida Habyarimana) na Robert Kajuga wayoboraga Interahamwe ku rwego rw’igihugu; bakaba baremeje muri iyo nama gahunda yo gucengeza mu Nterahamwe amatwara yo kurwanya abasirikare b’Ababiligi bo muri MINUAR.
Hatanzwe n’amabwiriza ko Interahamwe zitagomba kuzongera gukurikiza amabwiriza atanzwe n’ingabo za MINUAR z’Ababiligi, zikitegura guhangana na bo no kubangisha abaturage ku buryo bushoboka.
Gukoresha itangazamakuru mu kubiba urwango ku Batutsi bitaga ibyitso by’Inkotanyi
Itsinda ryamenyekanye cyane mu iharabikwa n’itotezwa bazizwa urugamba rwo Kubohora Igihugu rwatangijwe n’Inkotanyi, ni iryitiriwe Munyambaraga Narcisse, wari Umuyobozi Mukuru w’amaposita mu Rwanda, waregwaga ibinyoma mpimbano birimo kuba ari we washyirwaga ku Isonga ry’agatsiko kitirirwaga kuba karagambaniye Igihugu. Nyamara Leta yaramubeshyeraga yaba we ubwe cyangwa se bagenzi be bashinjwaga hamwe na we.
Munyambaraga na bagenzi be bari bafite dosiye numero RMPSE.177.PROGERAL. Dosiye yabo igaragaza ko bari bakurikiranyweho ibyaha bitatu: icyaha cyo kuba ikitso cy’ubugambanyi bwo kurwanya ukoresheje intwaro Repubulika y’u Rwanda, icyo kugirana umubano w’ubugome n’Inkotanyi bagambiriye gushyigikira intambara n’ibitero birwanya Repubulika y’u Rwanda, n’icy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’Itegeko Nshinga bakoresheje iterabwoba rikomeye n’intambara. Ibyo byose byari ibihimbano bigamije kubatesha agaciro kuko ari Abatutsi.
Aba bantu baraharabitswe bikomeye hifashishijwe itangazamakuru rya Leta. Imvaho No 897 yo ku wa 28 Mutarama-3 Gashyantare 1991, mu nyandiko ya Gahigi Gaspard na Habimana Kantano yanditse kuri urwo rubanza rwa Narcisse Munyambaraga na bagenzi be mu nyandiko bise “Munyambaraga na bagenzi be basabiwe urwo gupfa”. Isesengura ry’iyi nyandiko rigaragaza kuba abaregwa batarahawe uburenganzira bwo kwiregura nk’uko amategeko abiteganya. Habayeho urubanza rwa nyirarureshwa, abaregwa bahamijwe icyaha mbere y’urubanza kandi bahatirwa kukemera byanze bikunze. Ndetse n’abababuraniye biswe abagambanyi kandi amategeko yaremeraga ko abunganizi babaho, bakanakora akazi kabo nta mbogamizi.
Iyo nyandiko yanongeragaho agashinyaguro ku baregwa ivuga ko gereza nkuru ya Kigali bitaga 1930 bafungiwemo, ngo yari ishuri ribigisha kumenya kuburana. Nyamara iyo gereza ntibanayitinzemo kuko bajyanywe gufungirwa muri kasho ya gereza ya Ruhengeri bitaga ‘Specia’l kubera iyicarubozo ryayikorerwagamo, kandi nta n’umwe mu bari bafunze wari wemerewe kubonana n’undi. Buri wese yafungiwe mu kumba ke bwite k’imfunganwa kandi ntibagasohokagamo.
Gahigi Gaspard na Habimana Kantano basoza batanga umwanzuro n’iherezo ry’uwo rubanza rwa nyirarureshwa bavuga ngo: “(…) Hari abaturage bumva ko ababurana bose ari ukubatera igihe, ko bakwiye gupfa gusa.” Birumvikana ko abaregwa bari bamaze gukatirwa urwo kwicwa na mbere yo kuburana.
Twibutse ko aba banyamakuru bombi babaye abicanyi ruharwa muri Jenoside, bakoresheje ibiganiro batangaga kuri RTLM bihamagarira Abahutu kumaraho Abatutsi hose mu gihugu, ndetse no kwica uwo ari we wese warwanyaga umugambi wa Jenoside. Bari baravuye kuri Radio Rwanda bakorera Radiyo rutwitsi RTLM. By’umwihariko, Gaspard Gahigi yanakoreye ikinyamakuru Umurwanashyaka cya MRND, akaba yari ari no muri Komite nyobozi y’Ishyaka rya MRND ku rwego rw’Igihugu ahagarariye Perefegitura ya Byumba.
Minisitiri Ngulinzira yakuwe igihe gito ku buyobozi bw’intumwa z’u Rwanda mu biganiro by’amahoro
Kuva tariki ya 31 Mutarama 1993 kugeza tariki ya 13 Gashyantare 1993, bitegetswe na Perezida Habyarimana, ku gitutu yotswaga na Colonel Bagosora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngulinzira, yakuwe ku kuba umuyobozi w’itsinda ry’intumwa z’u Rwanda mu biganiro by’amahoro asimbuzwa Minisitiri w’Ingabo James Gasana.
Iki kemezo cyamaganywe na Minisitiri w’Intebe. Muri icyo gihe, ibiganiro byagombaga kwibanda ku guhuza ingabo, kandi intagondwa zikaba zitarashakaga Ngulinzira kubera ko yari umunyakuri waharaniraga ko Inkotanyi zinjizwa mu buyobozi bw’Igihugu kandi ibibazo byose bya poritiki bigakemurwa hakoreshejwe ubwumvikane. Intagondwa za Habyarimana na Bagosora zo ntizifuzaga iyo nzira nubwo Habyarimana yabeshyaga ko yemera imishyikirano y’amahoro.
Ikemezo cyo guhagarika Minisitiri Ngulinzira kirerekana ko Perezida Habyarimana n’abahezanguni be bashatse kuvana Minisitiri Ngulinzira mu biganiro by’Amahoro bya Arusha kubera ko bo batishimiraga uburyo yari ashyigikiye ibi biganiro, bakamushinja kuba ngo yaragurishije igihugu, kubera ko yari ashyigikiye isaranganya ry’ubutegetsi hagati ya MRND n’abataravugaga rumwe nayo. Uku kunangira kw’intagondwa zo muri MRND n’andi mashyaka bari bahuje umugambi ni kimwe mu bikoresho byifashishijwe mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwanzuro
Ibi bikorwa byavuzwe haruguru ndetse n’ibindi byinshi bitavuzwe bigaragaza ko Leta ya Habyarimana yakoreshaga uburyo bwose bushoboka mu kubiba urwango ku Batutsi no gushaka uburyo bwo kwigizayo uwo ari we wese utari ushyigikiye umurongo wayo w’ivangura n’amacakubiri ndetse n’abari bashyigikiye inzira zo gushaka igisubizo mu mahoro kubera ko bakomaga mu nkokora umugambi wayo wa Jenoside.
Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa ko dusobanukirwa aya mateka kugira ngo tubashe kwirinda no kubeshyuza bamwe mu bayagizemo uruhare bayagoreka ku nyungu zabo bwite.
Dr. BIZIMANA Jean-Damascène
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
