Ibyo wamenya ku ndwara ya ‘zona’

Zona ni indwara y’uruhu iterwa no gukura kwa virusi zitwa ‘varicella-zoster’ ziba mu mubiri w’umuntu ntacyo ziwutwaye, ariko uwayirwaye imutera uburyaryate bukabije ku bice yafasheho.

Abaganga bavuga ko umuntu uyirwaye uruhu rubanza kuzana uduheri, mu minsi hagati y’ibiri n’itatu tugahisha, tukazamo uburyaryate bumurya bidasanzwe.

Umwarimu wigisha ubuvuzi bw’indwara z’ibyuririzi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr. Manzi Olivier, yabwiye IGIHE ko ‘Zona yigeze kuvugwa cyane mu Rwanda ku bafite virusi itera sida ariko ubu itakihavugwa’.

Ati “Maze nk’imyaka ibiri cyangwa itatu nta murwayi wayo ndabona. Akenshi twayibonaga ku bantu barwaye Sida ariko kubera ko basigaye babavura kare, ntayo tukibona. Zirahari ariko birashoboka ko bazivura ku bitaro by’Uturere ariko ku by’icyitegererezo ntabyo tukibona.”

Zona ni indwara ivurwa, uyirwaye ahawe umuti ugabanya ububabare agakira cyangwa rimwe na rimwe agakira atavuwe ariko ‘ububabare agira butuma yijyana kwa muganga’. Icyo gihe asuzumwa impamvu nyamukuru yatumye ayirwara.

Dr. Manzi yavuze ko ikunda kwibasira abantu ‘bageze mu zabukuru, abafite Sida, abananiwe, abarwaye Diabète n’izindi ndwara zimunga ubudahangarwa bw’umubiri.

Ati “Ni virusi iba mu mubiri wawe ariko igasohoka habayemo ikibazo. Ni nk’igisambo kigucunga urangaye gato, kigahita kikwiba. Ni virusi iba mu mubiri, icungana n’igihe abasirikare bawo bananiwe cyangwa bafite akandi kazi.”

Akomeza agira ati “Twihutira gushaka impamvu yayirwaye. Niba ari umuntu ufite Sida, kenshi ni umuntu abasirikare batari benshi, uri hejuru y’imyaka 60, ni ukugerageza uko agomba kurya no kuruhuka umubiri ugakomera. Uri munsi y’imyaka ni ugushakisha impamvu.”

Igikomeye kuri iyi ndwara nuko ishobora no kwibasira abari munsi y’imyaka 60 kandi batanafite indwara zica umubiri intege wenda ari nk’uko bananiwe.

Dr. Manzi avuga ko bashaka impamvu, bakareba niba nta kibazo cy’umunaniro cyangwa akazi kenshi uwarwaye akora.

Ubusanzwe zona ntiyandura ariko virusi iyitera irandura. Nk’uduheri tuza ku munwa w’abantu barwaye malariya, natwo duterwa na virusi ya zona kandi udufite ashobora kuyanduza uwo basomana.

Nta buryo buhamye bwo kwirinda zona ariko abantu bashishikarizwa kwivuza kare, cyane cyane abafite sida, Diabète, abananiwe n’abageze mu zabukuru.

Virusi itera zona yavuzwe bwa mbere n’umuganga akaba n’umushakashatsi w’Umwongereza, Richard Bright, mu 1831. Icyo gihe yafatwaga nk’indwara yoroheje ariko nyuma y’inyigo zitandukanye zakozwe, mu 1942 nibwo yatahuwe nk’indwara ikomeye, yibasira cyane cyane abageze mu zabukuru n’abarwaye indwara zimunga umubiri.

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 17 =


IZASOMWE CYANE

To Top