Nyirabambogo Marita wiyita nyirakuru w’abazunguzayi atangaza ko imyaka 3 amaze acururiza mu isoko bahawe imurutira imyaka 37 yamaze acururiza mu muhanda, kuko yagiye ahahurira n’ibibazo bikomeye.
Uyu mukecuru avuga ko mu gihe cyose yakoraga ubwo bucuruzi nta munsi yigeze ataha adakubiswe cyangwa ngo yambuwe ibyo acuruza mu rwego rwo kumusaba kuva mu muhanda agakora ubucuruzi bwemewe.
Ati: “Mu by’ukuri nkiri mu muhanda sinabonaga ko ibyo nkora ari amakosa, ahubwo nabonaga ari uburenganzira bwange, bawunyirakanamo nkabona ko bankoreye ihohoterwa”.
Nyirabambogo avuga ko yapfakaye akiri muto, afita imyaka 26, kandi ngo no muri ubwo buzima bwo gupfakara yagombaga gukomeza kurera abana yamusigiye, bituma ayoboka umuhanda ngo arebe ko yabona amaramuko.
Yemeza ko kera batajyaga babuzwa gucururiza mu muhanda, byanatumye bumva ko kuwuvanwamo ari ukubangamira uburenganzira bwabo, ngo ariko nyuma yo kubakira isoko ni bwo yabonye ko yabagaho nabi cyane, kuko ngo yahoraga yiteguye gupfa isaha n’isaha agonzwe n’imodoka yiruka, aguye muri ruhurura ahunga abamukuraga mu muhanda n’ibindi nk’ibyo.
Nyirabambogo avuga kandi ko nyuma Jenoside abana yarafite biyongereho abandi kuko yaje kurera imfubyi 6 ziza ziyongera ku bana be, bose hamwe baba 10, akaba yaragombaga kubakorera ari umwe bigatuma ahora mu bucuruzi bwo mu muhanda.
Uyu mukecuru asanga nta kiza yaboneye mu muhanda uretse guhora yiruka ahunga abashinzwe umutekano, yewe ngo n’iyo yabaga atababonye hafi, ngo uje amusanga wese yikangaga ko ari uje kumufata.
Ati: “Nahoraga mu buzima bwuzuye ubwoba, aho ndi hose nabaga nikanga abashinzwe umutekano, nari umwanzi wa Polisi ariko ubu ndi nshuti yabo kuko ari bo badukoreye ubuvugizi tukubakirwa isoko nk’iri, ubu ndaho ndatuje.”
Ku myaka ye 63, Nyirambogo uzwi nka nyirakuru w’abazunguzayi avuga ko agifite imbaraga zo gukora ku buryo ntawe asaba, yewe ngo n’ubuyobozi nta bwo ajya abusaba icyo kurya cyangwa umwambaro, Mituweri n’amafaranga y’ishuri y’abana, ngo ahubwo icyo asaba akaba ari uko yakubakirwa kuko ngo kugeza ubu atagira aho atuye hitwa ahe, ngo akaba nta n’ikizere cyo kwiyubakira afite kuko imbaraga ze zigenda ziba nke bitewe no gusaza.
Ati: “Perezida wa Repubulika ntacyo atakoreye Abanyarwanda, ejo bundi yabakuye mu manegeka abatuza mu miturirwa i Karama, bari kuzahasiga ubuzima, nange sindiheba mpora ntegereje ko isaha igera ngahabwa inzu y’amasaziro kuko ndagenda ngira intege nke kubera gusaza.”


Nyirakuru w’abazunguzayi Nyirabambogo Marita
Uyu mukecuru avuga ko icyatumye atabasha kwiyubakira inzu ari uko yahoze abaho ari uko yazunguje utuntu mu muhanda, amafaranga abonye akayahahishirizamo abana, dore ko batari bake kuko yareze abana 4 be yabyaranye n’umugabo n’abandi 6 b’imfubyi kandi ngo bose yarabakujije.
Ati: “Igihe cyari iki cyo gutekereza kubaka akazu k’amasaziro, ariko sibashobora ndagenda ngana mu ntege nke z’ubusaza, ndasaba abagiraneza n’ubuyobozi kunzirikana kugira ngo nzasaze neza mfite aho ntaha, aho guhoza akarago ku mutwe.”
Uyu mukecuru ashimira cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ukunda Abanyarwanda cyane cyane ab’intege nke, agashima imiyoborere ye yatumye avanwa mu muhanda agahabwa iseta, agashima Polisi yabakoreye ubuvugizi bakabona aho bacururiza, Umujyi wa Kigali ndetse n’akarere ka Nyarugenge kabashakiye aho bakorera kandi heza.
