Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire na Charles Blé Goudé wari Umuyobozi w’Urubyiruko rw’ishyaka FPI, barafunguwe bavanwa muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi (ICC), bajya gucumbikirwa muri hoteri batakiri imfungwa.
Ku wa Kabiri tariki 5 Gashyantare, ICC yashyikirije Gbagbo abategetsi b’u Bubiligi bamujyana kumucumbikira nk’uko iki gihugu cyabyiyemereye kuva agifunze.
Stéphanie Maupas, umunyamakuru ukorera Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) i La Haye wakurikiranye iby’uwo muhango, yatangaje ko ubuyobozi bwa ICC ngo bwashyikirije Laurent Gbagbo abategetsi b’u Bubiligi mu gihe cya saa yine zo mu ijoro.
Abayobozi b’urukiko bati «Muri iyi minsi 4 Laurent Gbagbo amaze afunguwe, tuyimaze dutegura dosiye zikubiyemo amabwiriza igihugu kigiye kumucumbikira kigomba kwitwararika na Gbagbo agomba kubahiriza uko ari. Hagati aho ariko, hanategurwaga n’inzandiko z’inzira, dore ko imyaka 8 yari amaze afunzwe viza yari afite yarengeje igihe.»
Umunyamakuru Maupas yatangaje ko mu byo Laurent Gabgbo agomba kubahiriza aho ari mu Bubiligi, ni ukwirinda kugira icyo atangaza kijyanye n’ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo. Ngo ntiyemerewe kurenga imbago z’Umurwa Mukuru w’u Bubiligi Buruseli, aho azacumbikirwa hasanzwe umugore we wa gatatu n’umwana w’umuhungu babyaranye, atabiherewe uburenganzira na ICC ku bufatanye n’abategetsi b’u Bubiligi.
Kugeza ubu ariko, ntacyo ubuyobozi bwa ICC buvuga kuri Charles Blé Goudé wafunguwe hamwe na shebuja Gbagbo. Akomeje gucumbikirwa muri imwe muri hoteri zo mu gihugu yari afungiwemo, kuko nta gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyari kemera kumucumbikira, dore ko hari ibyo ICC yandikiye ibisaba iyo serivisi.
Impamvu Laurent Gbagbo na Goudé batafunguwe bya burundu kabone n’ubwo abacamanza ba ICC kuri 15 Mutarama 2019 banzuye ko badahamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwibasiwe inyokomuntu mu mvururu zakurikiye amatora ya Perezida muri Cote d’Ivoire mu 2010-2011, ngo Umushinjacyaha Mukuru Bensouda agiteganya kujurira haramutse habonetse ibimenyetso simusiga byerekana ko koko abaregwa bakoze cyangwa bagize uruhare rugaragara mu byaha byavuzwe hejuru.
Nubwo Gbagbo atemerewe kujya mu gihugu ke cya Cote d’Ivoire nk’uko abakunzi be babyifuzaga, ibitangazamakuru by’i Abidjan bikomeje gutangaza ko abarwanashyaka b’ishyaka FPI ryashinzwe na we bishimiye cyane ko afunguwe by’agateganyo.
Ngo bafite ikizere gikomeye ko azafasha ko ishyaka ryabo ryari ryaracitsemo ibice 2 biyunga bagasubira mu ruhando rwa poritiki kimwe n’andi yose akorera mu gihugu.
RFI yemeza ko ngo PDCI ya Henri Konan Bédié yaba yatangiye kurambagiza ishyaka rya Gbagbo ngo biyunge kuko azi ko bazafatanya guhangana n’Ihuriro RHDP rya Perezida Alassane Ouattara, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2020.
