Icyuho cy’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga cyariyongereye

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, bwatangaje ko ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu mwaka ushize wa 2019 byiyongereye ku gipimo cya 3.8% mu gihe ibitumizwayo byiyongereye ku gipimo cya 10.6%. Ibi ngo byongereye icyuho ku bucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga kiyongera ku gipimo cya 16.3%.

Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Rwangombwa John mu kiganiro n’itangazamakuru, ejo hashize ku wa Gatanu, ubwo yasobanuraga imwe mu myanzuro iherutse gufatwa n’utunama tubiri turimo akanama gashinzwe kubungabunga ubusugire bw’ifaranga, hamwe n’akanama gashinzwe ubutajegajega bw’urwego rw’imari mu gihugu.

Agaruka ku kwiyongera kw’ibitumizwa hanze, n’ingaruka byateje, Rwangombwa avuga ko ngo byatumye ifaranga rita agaciro ku isoko ry’ivunjisha ku gipimo cya 4.9% mu mwaka wose wa 2019 ugereranyije n’igipimo cya 4% byari bihagazeho mu mwaka wa 2018. Uku kwiyongera kw’ibitumizwa hanze kandi kutajyanye n’ibyo u Rwanda rwoherezayo, byongereye icyuho mu bucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga.

Ati “Kuba ifaranga ry’u Rwanda ryaratakaje agaciro ku gipimo cya 4.9% mu mwaka wa 2019 ahanini byaturutse  ku kwiyongera cyane kw’ibyo Igihugu gitumiza hanze ugereranyije n’izamuka ry’ibyoherezwa hanze ryari kukigero gito. Naho ku byo u Rwanda rwohereje hanze byiyongereye ku gipimo cya 3.8%, mu gihe ibitumizwa hanze byari kuri 10.6%”.

Ku izamuka ry’ibiciro ku masoko, Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko ibiciro mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize wa 2019 byazamutse cyane ugereranyije n’igihembwe cya 3, ibi bikaba byaratumye ihindagurika ry’ibiciro mu gihembwe cya nyuma cya 2019 rijya ku gipimo cya 6% bivuye ku gipimo cya 2.4% mu gihembwe cya gatatu.

BNR igaragaza ko ibi byatewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa byageze ku gipimo cya 20% bivuye ku izamuka rya 3.2% byariho mu gihembwe cya 3.

Asobanura ku igabanuka ry’inguzanyo zitishyurwa neza mu bigo by’imari n’amabanki, NPL, aho bwa mbere mu gihe kirekire noneho byagiye munsi ya 5% ari cyo gipimo BNR ivuga ko kifuzwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko byatewe n’ubukungu bwiza byatumye inguzanyo ku bikorera ziyongera bikazamura n’ubushobozi bw’abikorera  mu birebana no kwishyura, ariko nanone no gusiba mu bitabo zimwe mu nguzanyo zananiranye  kwishyurwa bisanzwe bikorwa buri nyuma y’imyaka ibiri.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 × 24 =


IZASOMWE CYANE

To Top