Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) buratangaza ko butewe ibyishimo n’imyaka 25 ishize bari mu bwisanzure kubera imiyoborere myiza igihugu gifite.
Byatangarijwe mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr wabaye kuwa 04 Kamena 2019 nyuma y’igisibo gitagatifu kimara igihe cy’ukwezi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, ati: “Twishimiye kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr tunishimira imyaka 25 ishize dufite ubwisanzure kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo bitashobokaga ariko kubera imiyoborere myiza biragenda neza.”
Nk’uko abisobanura, avuga ko idini ry’Abayisilamu rigenda ryiyubaka kuko mbere ya Jenoside nibura abantu 5 ari bo bari bashoboye gusobanukirwa n’igitabo gitagatifu cya Korowani, mu gihe muri iyi myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kuba 155.
Sheikh Hitimana avuga ko by’umwihariko muri uyu mwaka idini ryagaragaje ibikorwa birimo gusura abanyantege nke, kuremera abatishoboye, kunganirana, kubakira abatishoboye, kubagurira mituweri n’ibindi.
Ni muri urwo rwego akomeza gusaba abayoboke b’iryo dini kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere ry’igihugu, kuba imbuto hagati y’abandi banyamadini bimika ubunyarwanda, urukundo, umuco n’iyindi migenzo myiza bakishimisha mu biziruye birinda ibisindisha.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana ashima Imana yashoboje abayoboke b’Idini y’Abayisilamu gusoza igisibo gitagatifu neza kuko hari benshi bagize ibyo bigomwa.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto James R.)
Agira ati: “Imana rurema ikunda abitwararika ikabasaba kuyubaha no kuyitinya. Twashoboye guhangana n’irari ry’umubiri twishyira hamwe kandi twifatanya n’abakene batishoboye”.
Ahamagarira Abayisilamu kumenya ko uyu munsi wa Eid Al-Fitr, ari uw’ibyishimo, ukaba umunsi w’imigisha kandi wo kwishimira umusaruro bavanye mu kwezi kw’igisibo.
Agira ati: “Turahamagarirwa kureka ingeso mbi, kureka ishyari, urwango no guhuguzanya, ahubwo mugashyira hamwe ndetse mukanababarirana kuko mutagira amahoro n’ituze mutubahirije ibiri mu gitabo gitagatifu cya Korowani kandi mukabishyira no mu bikorwa.”
Nk’uko abishimangira, Mufti Hitimana akangurira Abayisilamu guharanira umutekano bakirinda urugomo urwo ari rwo rwose hamwe n’inda zitateganyijwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kandi Mufti Sheikh Hitimana yanakomoje ku butumwa aherutse guhabwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis, atangaza ko yabasabye kwimakaza urukundo, ituze, ubwumvikane, kunga ubumwe kuko ibyiza byose by’Isi babisangiye, ndetse no mu nyigisho yigishije kuri uyu munsi yabigarutseho.
RMC kandi ikomeje kwamagana imitekerereze yo kwishora mu bikorwa by’ivangura, amacakubiri n’ubuhezanguni kuko itemera ibikorwa n’imitekerereze by’abanyamahanga ku bayoboke bayo banabikora bitwaje idini ya Isilamu kandi ubusanzwe ari idini ry’amahoro.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yifurije Abasilamu umunsi mwiza, aho abinyujije ku rukuta rwe twa Twitter yagize ati “Nifurije Eid al-Fitr nziza y’ibyishimo abavandimwe b’abasilamu bose mu Rwanda no ku Isi hose.” Akaba kandi yaravuze ko yifurije buri wese ibihe byiza.
