Politiki

Igihugu cya Uganda cyongeye kwirukana Abanyarwanda 30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane abanyarwanda 30 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare, aho bagejejwe birukanywe mu gihugu cya Uganda.  Aba barimo abagabo 21, abagore 5 n’abana 4 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri cyo gihugu.

Bamwe muri aba banyarwanda bavuga ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibazanye mu Rwanda abandi bafatirwa mu mirimo itandukanye, bafungwa ngo bazizwa ko nta byangombwa bya Uganda bafite bibemerera kuhaba.

Gusa bo bemeza ko hari ibyo bari bafite, ikindi ni uko ngo  aho bari bafungiye  bakorewe ibikorwa bibi birimo kwicishwa inzara no gukubitwa.

Muri aba banyarwanda harimo uwitwa Niyibizi Daniel ukomoka mu Karere ka Ruhango wageze  muri Uganda avuye mu gihugu cya Malawi, we n’umuryango we mu kwezi kwa Gatanu 2021.

Akigera aho  muri Uganda yahise afungwa we n’umuryango we ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, kugeza  naho umugore we abyarira muri Gereza yahitwa Mbuya, ndetse hakiyongeraho no kuba imitungo ye arimo n’imodoka yarayambuwe.

Bakigera mu Rwanda uko ari 30 bapimwe icyorezo cya Covid 19 aho umunani muri bo basanzwemo virus itera Covid-19.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda baje bakurikira abandi bagiye birukanywa mu gihugu cya Uganda mu bihe bitandukanye, banyujijwe ku mipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda irimo n’uwa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 + 24 =


To Top