Tariki 08-10 Gashyantare 2019, u Rwanda ruzakira igikombe k’Isi kirimo kugenda gitemberezwa mu bihugu bitandukanye muri gahunda yiswe “ICC Cricket World Cup Trophy Tour”, akaba ari ku nshuro ya mbere kizaba kihageze.
Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “Rwanda Cricket Association/RCA”, biteganyijwe ko iki gikombe k’Isi, kiza kugera i Kigali, uyu munsi (7h00), kikaza kuba giherekejwe n’abayobozi babiri b’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Cricket “ICC”.
Ku munsi wa kabiri, tariki 09 Gashyantare 2019, biteganyijwe kandi ko hazaba gufata amafoto atandukanye, bikazakorerwa kuri “Kigali Convention Center”, ndetse no ku Ngoro y’Amateka yo kubohoza Igihugu nyuma yaho kijyanywe i Gahanga ahateganyijwe kuzaba umukino uzahuza amakipe abiri.
Tariki 10 Gashyantare 2019, iki gikombe kikazatemberezwa mu bice by’umugi birimo guhera Kacyiru, Kinamba, Muhima, Kicukiro ni mbere y’uko uru rugendo ruzasorezwa i Gahanga
Ni mu gihe uru rugendo rw’igikombe k’Isi, ruzasozwa habaho umuhango wo gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri uyu mukino bizabera mu Bumwe Grande Hotel.
Iki gikombe k’Isi, kije mu Rwanda nyuma y’uko kivuye muri Afurika y’Epfo, kuva tariki 29 Mutarama kugeza ejo hashize tariki 7 Gashyantare 2019. Nyuma y’u Rwanda, iki gikombe k’Isi kizerekeza muri Nigeria.
Uru rugendo rw’igikombe k’Isi, ruzamara amezi 9, rwatangiriye ku kicaro gikuru cya ICC i Dubai tariki 27 Kanama 2018. Biteganyijwe ko kizagera mu bindi bihugu birimo, Oman, USA, the West Indies, Sri Lanka, Pakistan, Bangladesh, Nepal, India, New Zealand, Australia, Kenya, Nigeria, u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’u Budage.
Imikino ya nyuma y’igikombe, “2019 ICC World Cup”, izabera muri Wales n’u Bwongereza kuva tariki 30 Gicurasi kugeza 14 Nyakanga 2019.
