Igitaramo cya Charly na Nina, kwinjira ni 90 000Frw

Ni kimwe mu bitaramo by’imyidagaduro na muzika bihenze kwinjiramo mu Rwanda, iki cyateguwe n’itsinda Charly na Nina kizaba kuri St Valentin aho kwinjira ari amafaranga 90 000Frw kuri couple.

Bo ngo nta bakunzi bagira ariko bazafasha abandi kongera ibirungo mu rukundo rwabo

Bo ngo nta bakunzi bagira ariko bazafasha abandi kongera ibirungo mu rukundo rwabo

Charlotte Rulinda na Muhoza Fatuma bazwi cyane nka Charly&Nina baririmba cyane indirimbo z’urukundo. Bakoze nka ‘Indoro’,’Face to face’,’Mfata’,’Zahabu’ n’ izindi.

Ku munsi ‘w’abakundana’ kuri 14 Gashyantare muri Kigali haba hateguwe ibirori binyuranye byagenewe abakundana ngo bishimane bashimangira urukundo rwabo.

Abishoboye nabo Charly na Nina bazabibafashamo mu gitaramo bateguye ahitwa The Retreat by Heaven mu Kiyovu cy’abakire.

Nina yabwiye Umuseke ko abazaza ari ukumva umuziki bishimana n’abo bakunda.

Ati “ Urukundo ni rwiza, abazaza icyo tuzabafasha ni ukongera ikirungo mu rukundo rwabo dukoresheje ibihangano byacu dore ko ahanini aribo dukorera”.

Nubwo urukundo avuga ko ari rwiza, Nina we azaza nta mukunzi afite ngo kuko Imana itaramugenera uwo yegurira umutima we.

Mu bitaramo bimaze kuba uyu mwaka iki nicyo cya mbere kizaba gihenze, gusa kuri bo ngo siko babibona abasohokera muri Hoteri zikomeye bakoresha arenze ayo.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe z’ umugoroba itike yo kwinjira ku bakundana izaba ari 90, 000Frw, umuntu umwe ari 30, 000 Frw naho umwana uri munsi y’imyaka 12 we azishyura 35, 000 Frw harimo ibyo kurya no kunywa.

Mu bitaramo bimaze kuba uyu mwaka icyabo nicyo kizaba gihenze cyane

Mu bitaramo bimaze kuba uyu mwaka icyabo nicyo kizaba gihenze cyane

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 + 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top